Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ibyadukiza inzara ihishwe
Ibyadukiza inzara ihishwe

Mbere y’uko icyaha cyangiza isura yari muri Edeni, Adamu na Eva bari bishimiye ubucuti bari bafitanye n’Umuremyi wabo mu rugo rwabo muri Edeni. Byabaye ibyago bikomeye kuko bemeye ikinyoma cya Satani yuko bazagira ubwenge nk’ubw’Imana, bikuraho icyizere Umuremyi wabo yari yarabagiriye (Itangiriro 3).

Bamaze kwirukanwa mu murima wa Eden, Adamu na Eva basanze ubuzima buruhije cyane hanze ya Edeni. Kubyara no guhinga babigezeho biyushye akuya. habayeho kurira no kuva amaraso. Isano y’umwihariko bari bafitanye n’Imana bamaze kuyica, batangiye kumva hari ikibura kandi batabonera igisubizo; irungu riterwa n’icyaha.

Uhereye igihe Adamu na Eva bakoraga igikorwa cya mbere cyo kugoma, "bose" (abantu bose) bakoze icyaha bibaviramo urupfu, ari yo ngaruka y’icyaha.

"Kuko bimeze bityo, nk’uko ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe, urupfu rukazanwa n’ibyaha, NI KO URUPFU RUGERA KU BANTU BOSE kuko BOSE BAKOZE IBYAHA" Abaroma 5:12.

Twese tugira inzara mu mutima y’icyo twabuze, ari rwo rukumbuzi rw’umutekano runaka utangwa n’Imana gusa. Kenshi tugerageza guhaza iyo nzara tutitangira cyangwa dukora n’ibidakorwa kugira ngo tuzamurwe mu ntera, mu kazi, cyangwa tukiyahuza ibiyobyabwenge nk’inzoga, urumogi, no gusambana.

Nyamara ibyo turarikira byose ni ibimenyetso by’irungu duterwa no gutandukana n’Imana. Kandi nta muti w’ibyo keretse twakiriye urukundo rwayo mu mibereho yacu.

"Uzamenyesha inzira y’ubugingo: imbere yawe ni ho hari ibyishimo byuzuye; mu kuboko kwawe kw’i buryo hari ibinezeza iteka ryose." Zaburi 16:11.

Ukunyurwa nyakuri kuzaboneka gusa ari uko wa mworera uri hagati yacu n’Imana uzashyirwaho iteme rizatubashisha kwambuka tukayisanga.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza