Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ibyiciro by’ababa mu rugo rw’Imana
Ibyiciro by’ababa mu rugo rw’Imana

Aha ibyo usoma ni ikigereranyo ariko gishobora isomo rikomeye mu buryo usanzwe wifata urimo gukorera Imana. Ubundi iyo umuntu aje gukorera Imana yitwara bitewe n’icyamuzanye, uko yaje, uburyo yahuyemo na Yesu bushobora kumufasha kugira imyitwarire runaka mu gihe amaze kugera mu nzu y’Imana.

Reka dufatire isomo kuri aba bakurikira:

1. Abana cyangwa Abenegihugu

Baba mu rugo nk’ababa iwabo; bareba ibitagenda neza bakabikosora, baharanira icyateza iwabo imbere, babana n’ababyeyi babo bisanzuye.

Bamenya uko baka ibintu, bamenya uko bitetesha, kandi birinda ikintu cyose cyagayisha iwabo.

Umwana mu rugo ntaca kw’itungo ry’iwabo riziritse, ngo abure kumenya neza ko rifite ubwatsi, rimeze neza. Akenshi umwana iwabo, ntabwirwa icyo agomba gukora kuko aba azi igikenewe.

Aba twabagereranya n’abana b’Imana koko bakijijwe bakunda Imana, ntibazerera , bubaha Se (Imana), bakanamwubahisha, baririnda kuko bafite uburere bahawe. Ni inkoramutima z’Imana.

2. Impunzi

Ni abantu bajya mu bundi bwami kubera ibibazo bafite iwabo, baba bakeneye ubuhungiro. Ni umwana ushobora kugirana ibibazo n’iwabo, akimukira mu rundi rugo. No mu bwami bw’Imana, hari ababujyamo bahungiyeyo ibibazo.

Iyo umuntu ari impunzi, ahoza umutima ku ho yaturutse, ibibazo byaho byarangira agasubirayo. Ntabwo yisanzura, kuko aba atari iwabo. Hari n’uburenganzira atemererwa kuko aba atari iwabo.

Uzasanga hari abantu bamera nk’abaje mu nzu y’Imana kuber aikibazo runaka, cyamara gukemuka ntiwongere kumubona. Bene uyu ashobora no gusubizwa iby’Imana akabivamo. Mu buzima nibwa gikristo ni byiza kubera Imana inkoramutima byaba byagenze neza cyanwa nabi, uhaze cyangwa ushonje.

3. Umukozi

Ajya mu bwami cyangwa mu rugo ajyanywe no gukora, ntabwo aba ari umwana mu rugo.

Icyo akoze cyose, ahita ahembesha. Akora kandi ikintu kuko yacyumvikanye n’umukoresha we; icyo batavuganye ntagikora n’iyo cyaba gikwiye.

Rimwe na rimwe, ntaba yitaye ku iterambere ry’urugo akoramo. Uyu akorera ibihembo gusa, bivuze ko binabuze urugo yaruvamo kuko hta kindi apfana n’uwo akorera ni amaronko iyo abuze arigendera.

4. Imfubyi

Yitwara nk’aho aho aba atari iwabo. Yiyumvisha ko kugira ngo agire icyo ahabwa abanza kugikorera. Urugero: Abana bose bo mu kigero kimwe bakaba baryamye, ariko we akabyuka akajya kuvoma, kuko aba yiyumvisha ko natajyayo, ntacyo ari buhabwe.

Nta mpamvu yo kuba mu ugo rw’Imana nk’imfubyi kandi Imana yarakubyaye ukaba umwana wayo. Hari ibyo tubonera mu rugo rw’Imana wenda twabisabye (twabisengeye), ariko hari n’ibyo Imana ibona ko tubikwiye ikabiduha tutabanje no kubisengera.

Ubu burenganzira bwose n’amahirwe Imana itwemerera dukwiye kuyabyaza umusaruro , ntitwigunge kandi dufite Imana nk’umubyeyi wacu.

Jyenzura nawe, umenye ikiciro uherereyemo mu bwami bw’Imana. Ese ubanye ute n’Imana? Aho iyo uri mu murimo wayo, ntuba ugamije inyungu zawe bwite?

Uzirikane ko abamwemeye bose bakizera izina rye yabahaye ubushobozi bwo kuba bana b’Imana. Yohana1:12

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza