Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ibyo ukwiye kwitwararika kurusha ibindi mu mwaka utaha (...)
Ibyo ukwiye kwitwararika kurusha ibindi mu mwaka utaha w’2016

Hari ibintu byinshi bitandukanye wagerageje muri uyu mwaka, hari n’ibindi wifuza kuzashyiramo imbaraga mu wundi mwaka ukurikiyeho, hari ibyo umuvugizi akaba n’umuyobozi w’umuryango w’ivugabutumwa Pawer of Change Ministries, Pasiteri Vincent de Paul( Viva) akugiramo inama, ko ubyitwararitse byarushaho kugufasha gutera indi ntambwe mu Mana no kurushaho kuba mu mwanya igushakamo.

Aragira ati ‘’Imana yakoze byinshi ikwiriye gushimirwa muri uyu mwaka w’2015, ariko ndagusaba ngo ibi bikurikira nabyo ubiyisabe, kuko bishobora intwari zo mu Mwuka gusa ushobora kwiga menshi ntabigushoboze, watunga byinshi, ariko ntubone ikiguzi cya kimwe muri byo, ariko wakwemerera Umwuka ngo akuyobore, bikoroha cyane.’’

Ibyo bintu ni ibi bikurikira:

1. Gukunda abo uzi neza ko bakwanga

2. Kurema umutima uwarangije kwitera ikizere

3. Gutanga imbabazi utazisabwe

4. Kwemera amakosa no kuyasabira imbabazi

5. Kutavuga nabi abanzi bawe

6. Guhomba iby’inyungu nyinshi kubera Kristo

7. Gukiranuka kuri kimwe mu icumi 1/10

Iyi ni imirimo ikomeye utashobora utemeye kuyoborwa n’Umwuka w’Imana kuko kamere yo ihora iguha impamvu zikurengera ikubwira ngo ntakibazo nabandi barabikora! Ntiwibagirwe kubisaba Imana ngo igushoboze kuko; "Abayoborwa n’Umwuka w’Imana bose ni bo bana b’Imana" Rom8:14

Pastor Nsengimana Vincent de Paul

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza