Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Icyamamare mu mukino w’iteramakofe Nigel Benn yakiriye (...)
Icyamamare mu mukino w’iteramakofe Nigel Benn yakiriye Yesu yiga guca bugufi

Mu gihe yari amaze kuba icyamamare ku isi yose ku bw’ ibikombe yatwaye mu mukino w’iteramakofe, umunsi umwe yivuganye uwo bari bahanganye. Ibi bikaba byaratumye aba nk’ikihebe, amera nk’ubuze ubwenge, ku buryo yari ameze nk’uri mu mwijima udasanzwe.

Nyuma y’imyaka myinshi ari muri ubwo buzima butari bumworoheye kuko yari yarabaswe bikomeye n’umwanzi, yashatse kwiyahura. Ariko nyuma yaho yaje kwakira umwami Yesu abyarwa ubwa kabiri arahinduka, ahita atangira inshingano yo gukorera abandi.

Nigel Gregory Benn wavukiye ahitwa Ilford mu gihugu cy’ Ubwongereza mu 1964, akaza kuba umukinnyi ukomeye mu mukino w’ iteramakofi. Mu mwaka w’1995, yakinnye umukino warebwe n’abantu basaga miliyoni 17 kuri television ubwo yari ahanganye n’igihangange muri uyu mukino w’iteramakofe Gerald McClellan.

Uyu mukino waranzwe n’ubugome bukomeye aho Nigel Benn yakomerekeje bikomeye uwo bari bahanaganye, akamuvuna bikomeye ndetse biza no kumuviramo ubuhumyi n’imvune idakira. Ibi byababaje cyane Nigel Benn kuko yafashe inshingano zo kwishyurira uyu bari bahanganye McClellan ibyangombwa byose byo kwa muganga.

Nigel Benn yahise ava muri uyu mukino w’iteramakofe, ajya mu gihe cy’umwijima ukomeye, aho yabaye nk’umusazi ndetse akora ibikorwa by’urugomo bikomeye aho ubwe yivugira ati "Nari ukuboko kw’iburyo kwa Satani"

Kunywa ibiyobya bwenge by’ubwoko bwose, kwiheba, ndetse no gushaka kwiyahura kenshi ni byo byari ubuzima bwe bwa buri munsi. Nkuko tubikesha ikinyamakuru info-evangelique, Uyu Nigel Benn umunsi umwe yajyanye n’umugore we mu rusengero muri Australie kumva inama umugore we yagombaga guhabwa bari kumwe, anaboneraho akurikirana amateraniro y’uwo munsi.

Nyuma y’amateraniro y’uwo munsi, amaze kubona ko yahemukiye Umwami yesu, akabona ibyaha n’ubugome bwe byo mu mutima, kandi ko yakoze amakosa menshi yaje kwakira Yesu mu bugingo bwe. Dore amagambo yivugiye "Ububata bw’inzoga, ubusambanyi, ibiyobyabwenge byose byagiye ako kanya. Narabohowe burundu kuri byose."

Nigel Benn yemeza ko yahindutse cyane nyuma yo kwakira Yesu kristo

Nyuma yo kubohorwa n’Umwami Yesu, Ubu ni umutoza w’urubyiruko rwo muri Sydney mu mukino yakinaga ariko ashimishwa n’ uko abonera amahoro mu gukora imirimo iciriritse mu buzima."Nabaye umukinnyi wa mbere ku isi yose incuro ebyiri(2). Nahawe imidari myinshi y’icyubahiro, nanywereye icyayi I bwami, nasangiye n’abakomeye (mu ngabo, abayobozi, I bwami…), ariko ubu nshimishwa cyane nuko nkora mu busitani bw’umukecuru w’imyaka 80. Kandi ndabikunda. Iyo ndebye ubuzima bwanjye ubu numva ndi uwigiciro. Hehe n’ibiyobyabwenge, hehe n’itabi. Ubu mfite amahoro ntigeze kugira. Urugero rukomeye ni umuryango wanjye, ntacyo nkennye."

Ntawe Yesu atakiza kuko yaravuze ati "Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, Namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye" -Matayo 11:28-30

Kandi naho waba utekereza ko ufite ibyaha byinshi nawe yakwakira, wigira isoni zo kumwemera no kumuhamya. Aravuga nanone ati "Naho ibyaha byawe byatukura tukutuku, birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera"- Yesaya 1:18

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza