Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Icyamamare mu mukino wo kwiruka ku maguru Usain Bolt (...)
Icyamamare mu mukino wo kwiruka ku maguru Usain Bolt ahamya ko Imana ariyo imushoboza byose.

Usain Bolt ni umugabo wabaye icyamamare mu mukino wo gusiganwa ku maguru,niwe ufite waciye agahigo ko gusiga abandi ku isi mu gusiganwa metero 100 na metero 200. Uy’umugabo akomoka mu gihugu cya Jamaica arinaho atuye kugeza ubu mu mujyi wa Kingston. Uy’umugabo w’icyamamare ku isi akaba afite imyaka 29 kuko yavutse kuwa 21 z’ukwezi kwa munani mu mwaka w’1986,azwi kandi ku kazina ka Ligthning Bolt.

Nkuko byemezwa nawe ndetse n’umuvugizi w’ikipe ye,Bolt ni umukristo kandi yemera Yesu Kristo,akizera Bibiliya kandi nta kintu na kimwe akora atabanje kugisengera ari nabyo aheraho avuga ko Imana ariyo imushoboza byose,kuko buri rushanwa ngo afata umwanya agatuza akarisengera bityo rigasozwa ari we uryegukanye.

Guhamya Imana kwa Usain Bolt kugaragarira kandi mu magambo yandika ku rukuta rwe rwa tweeter,aho ashyiraho amagambo yo guha Imana Ishobora byose icyubahiro. Aha twavuga nko mu mwaka w’2012 ubwo yegukanaga irushanwa rya Olympic ryari ryabereye I London mu bwongereza,mu gusiganwa metero 200,yahise yandika ku rukuta rye rwa tweeter ashimira Imana ati”Mana iyo aba atari wowe Bolt sinakabaye negukanye iri rushanwa ngo nsinde Yohan Blake,ariko ushimwe ko unyemereye kwegukana imidali 3 yose yazahabu.”

Usain Bolt icyamamare arimo yishimira intsinzi

Usain Bolt kandi avuga ko igihe yacitse intege akomezwa n’ijambo ry’Imana ahunda zaburi 23 bigatuma ashishikariza abamukunda n’abamukurikira bose ko bakwizera Imana kandi bakwita ku ijambo ry’Imana kuko ribasha gukomeza abacitse intege.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza