Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Icyamamare muri muzika Justin Bieber yatangaje abantu (...)
Icyamamare muri muzika Justin Bieber yatangaje abantu benshi yitabira igiterane cyateguwe na Hillsong

Justin Bieber, U musore w’imyaka 21 uvuka muri Canada, akaba azwi cyane mu njyana ya Pop, mu ndirimbo z’ isi, nyuma yo kwibuka ko ubuzima bwe abukesha Imana gusa, yishyuye ticket ye ubwe ajya muri Australia mu giterane cy’ iminsi itanu cyateguwe na Hillsong, mu rwego rwo kuvugurura no guhamiriza isi ko yahindutse mushya, Ibi byatangaje abantu benshi bitewe n’ uko ngo ntawakekaga ko Bieber usanzwe uririma indirimbo zisanzwe yakwitabira iki giterane cyo kuramya no guhimbaza Imana.

Ubu ari mu giterane cyitabiriwe n’abantu barenga 20,000 baturutse mu bihugu birenga 60. Iki giterane cyateguwe na Hillsong kikaba kiri kubera ahitwa Sydney, muri Australia. Ikinyamakuru Charisma News kivuga ko Bieber yageze aho iki giterane kiri kubera ku italiki ya 29 Kamena nyuma yo gutumirwa n’umupasitori w’iri torero pastor Joel Houston muri Los Angeles, mu cyumweru gishize.

Aba ni bamwe mu bagize itsinda rya Hillsong, n’ ubusanzwe rikora ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana bikitabirwa cyane

Mu magambo ye umuyobozi w’ iri torero yagize ati "Justin ari hano nk’ abandi ibihumbi n’ibihumbi bose bitabiriye ikigikorwa, bashaka kubaka urufatiro ruzima mu buzima bwabo kuri Kristo." Uyu muyobozi yongeyeho ati "Intego y’ igiterane ni ukuramya Imana, kandi ibyiringiro byacu ni uko abitabiriye bose bazahakura umugisha."

Uyu muririmbyi w’indirimbo bakunze kwita iz’isi mu njyana ya pop, wari usanzwe azwi cyane ku myitwarire ye mibi cyane y’uburara, yagaragaje ukwizera kwe gushya. Ibintu byatunguye bikanashimisha abantu benshi cyane. Mu minsi ya vuba cyane Bieber yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram amagambo agira ati "Si ndi umukristo nyakuri nta nubwo nzi Imana mu buryo buhagije, niyo mpamvu ntabaza Imana ngo imfashe mu byo nkora byose simbikore ku bwanjye. Kongera umubano wanjye n’ Imana kugeza ubu wari ukiri hasi cyane, ndabona ari ikintu gishobora gutuma ubuzima bwanjye buhinduka. Nkamenya ko ntari jyenyine kandi ko ntakwiye kubaho mu bwoba."

Ibi byari biherekejwe n’amagambo yo muri Bibiliya aboneka muri Zaburi 143:9 "Uwiteka, nkiza abanzi banjye, Ni wowe mpungiyeho ngo umpishe."

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

patrick kuwa 19-07-2015 saa 18:18
 

JUSTIN BEBBIER IMANA IMUKOMEZE KUKO YAHISEMO ICYEREKEZO CYIZA

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza