Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Icyamamare muri NBA Jeremy Lin yahamije gukomera kw’ (...)
Icyamamare muri NBA Jeremy Lin yahamije gukomera kw’ Imana imbere y’ intiti zo muri Kaminuza ya Hong Kong

"kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura" - Abagalatiya 6:7

Imbere y’ imbaga y’ abanyeshuri basaga 2,000 , Umukinyi w’ ukomeye mu mikino ya Basketball muri Amerika ya ruguru ya National Basketball Association(NBA) , Jeremy Lin yabagaragarije uburyo umushyikirano ndetse no kubana n’ Imana kwe ubudacogora ari byo byagiye bimukomeza, nubwo yanyuze mu bihe bikomeye.

Jeremy Lin wavukiye muri i Torrance, muri leta ya Californie, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yahamije ko nubwo ibihe yanyuzemo bitari bimworoheye, yabonye ukuboko kw’ Imana, kandi ko kubana n’ Imana n’ umushyikirano agirana nayo aribyo byamubashishije kunyura mu bihe yanyuzemo. Avuga ko kwizera Imana nk’ umukristo kuri we ariyo soko y’imbaraga no gukomera.

Mu kiganiro yatanze imbere y’ abanyeshuri bo muri Kaminuza yo muri Hong Kong mu gihugu cy’ Ubushinwa kuri iki cyumweru, uyu musore w’ imyaka 26 yavuze ko iminsi ishize itari imworoheye na gato, ariko ko yabonye ugukomera kw’ Imana. Yagize ati "Nubwo ikipe yanjye yatsinzwe, mu mikino myinshi twakinye, ibintu bitari bisanzwe; ntbyahungabanyije umubano wanjye na Yesu. Nabonye ko intsinzi iyo ariyo yose idaturuka ituruka kuri jy ko ahubwo ituruka kuri Yesu. Iki nicyo nabashije kwiga mu mikino tumaze iminsi dukina."

Jeremy Lin, avuga kenshi ko atari igikoresho cyo kwamamaza ibigo bikomeye, ahubwo ko ashimishwa cyane no kwamamaza iby’ubwami bw’ Imana

Uyu Jeremy akomeza avuga ko nubwo hari igihe ubona ibintu bias n’aho bikomeye ariko imbere ya Kristo, ibyo biba ari akantu koroshye cyane, ndetse katanafite agaciro. Yagize ati "Igihe amasezerano yo gukina( Kontara) yanjye yari arangiye numvaga ari ibintu bikomeye cyane, ariko nicyo gihe na none nabonye uburyo Imana indi hafi. Rimwe na rimwe ushobora kwanga ikintu kikuri imbere kugira ngo wishimire icyo ufite. Nishimira kugira Yesu."

Ku rukuta rwe rwa Facebook, yanditse amagambo yo kugaragaza uburyo yubaha Imana aho yasuwe n’ ibihumbi by’ abantu bamukurikira kuri uru rukuta. Yagaragaje kandi uko abantu bakwiye gufashanya mu buryo bwo kwegera Imana kandi anagaragaza isengesho rye ku bantu bakomerekeye mu mpanuka yabereye mu mujyi wa Taipei, kuri uyu wa gatandatu. Ibyanditswe bikatubwira ngo "Nimuhumurize abantu banjye, mubahumurize" Ni ko Imana yanyu ivuga" -Yesaya 40:1.

Ijambo ry’ Imana ritubwira kudahungabanywa n’ ibintu byose uko byaba bikomeye kose kandi tugahamya Imana no mu bihe bias n’aho bikomeye, nubwo imbere y’Imana ntagikomeye. Ritubwira kandi kwifatanya n’abantu bose n’ ibihe barimo byose tugakomezanya. "Mwakirane ibibaremerera, kugira ngo abe ari ko musohoza amategeko ya Kristo" - Abagalatiya 6:2.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 2 KURI IY'INKURU

Donath Tuyinganyiki kuwa 10-01-2016 saa 02:02
 

uyu musore Imana imuhe umugisha.

s kuwa 3-07-2015 saa 15:29
 

murakoze kutugezaho iyi nkuru uriya mukinnyi YESU amuhe umugisha pe kubwo kwamamaza ubwami bw’IMANAATITAYE KU KWAMAMARA KWE

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza