Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Icyo abakristo basabwa ku munsi wo kubeshya
Icyo abakristo basabwa ku munsi wo kubeshya

Uyu munsi wa buri taliki ya 1 Mata, ku isi hose ufatwa nk’umunsi wahariwe kubeshya. Ariko iyo ukurikiranye inkomoko yawo, ni umunsi wa gipagani. Mu ndimi z’amahanga witwa ‘poisson d’avril’ cyangwa ‘april fool’s day’. Ni umunsi abakristo bakwiye kwitwararira kugira ngo batawucumuriramo dore ko ufatwa nk’uw’amashyengo.

Ubundi uyu munsi, nanone witwa umunsi w’abafite uburwayi bwo mu mutwe (fool’s day), wagiye wizihizwa mu mico itandukanye mu bihugu byinshi, inkomoko yawo iracyari iyobera. Bamwe mu banyamateka batekereza ko ushingiye imizi mu mwaka w’1582, ubwo ubufaransa bwahagarikaga kongera gukoresha indangaminsi ya Julien (calendrier Julien) bugamije gukoresha iya Gregoire (calendrier grégorien), nk’uko byari mu myanzuro y’inama/ihuriro (concile) y’ Trente yo mu w’1563. Iyi, ikaba ifatwa nka moteri y’impinduramatwara mu idini gatolika, aho kiliziya y’I Roma yitandukanyaga ku mpinduramatwara ya giporotesitanti.

Urubuga ‘History.com’ na ‘Merci-facteur.com’ n’izindi dukesha aya mateka, zivuvuga ko muri izi mpinduka abanebwe mu gukurikiranira hafi amakuru cyangwa abatarigeze bamenya ko uyu munsi wimuriwe ku ya 1 Mutarama bakomeje kugendera mu kigare bawizihiza mu mpera z’icyumweru cy’ukwezi kwa Werurwe (ukwa 3) kwafatwaga nk’impera z’umwaka (mbere ya za mpinduramatwara twavuze haruguru) kugeza mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata (ukwa 4).

Mu bufaransa uyu munsi ufatwa nk’uwo gusetsa no gushyenga

Mu bice bimwe muri America kuri uyu munsi batanga impano z’ifi ziri mu ibara rya chocolat

Uyu munsi wahawe izina rya "Poisson d’Avril /April fool’s day” cyangwa ifi ya Mata, impamvu y’iri zina ni uko babigereranya n’ifi ikiri nto kuko iba yoroshye kuyiroba. Icyo gihe hakaba haratangwaga impano zinyuranye. Ababeshyi (farceurs) n’ababaga bashaka gusetsa abantu (abanyamashyengo), na bo muri ibi bihe bashushanyaga amafi ku mpapuro bakazomeka mu migingo y’abantu byitwa ko babahaye amafi nyamara bababeshya bavuga ko kuroba amafi muri biriya bihe bitemewe bavuga ko cyari igihe cy’uburumbuke bwayo.

Tugarutse mu ijambo ry’Imana ariko, mu bigaragara uyu munsi ukomoka mu bapagani. Nk’uko tubibona hejuru, ugenekereje uko bihita byumvikana ni umunsi w’abarwayi bo mu mutwe (April fool’s day/ jour des fous). Ibi binyuranye n’uko Imana ariyo nyiri ubuhanga aho kuba nyir’ibisazi. Ntabwo ijya ikina n’abantu badafite ubwenge. Ijambo ry’Imana ribivuga neza ngo: … niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana iha abantu bose itimana, itishāma kandi azabuhabwa.” (Yakobo 1:5).

Mu migani 24:9, havuga ngo “Imigambi y’ubupfapfa ni yo cyaha…” Iyo ukoze icyaha cyo kubeshya uba wishe itegeko ry’Imana ritubuza kubeshya. Mwibuke kandi muzirikane yuko amategeko ari ay’umwuka…(Abaroma 7:14) “Nuko mwigane Imana nk’abana bakundwa.” Abefeso 5:1. “Ntimukigane imigenzo y’abanyamahanga…” Yeremiya 10:2-3.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza