Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Icyo abanyamadini bavuga ku bitero byagabwe ku kibuga (...)
Icyo abanyamadini bavuga ku bitero byagabwe ku kibuga cy’indege i Bruxelles mu Bubiligi

Abanyamadini mu gihugu cy’u Bubiligi batangaje byinshi ku bitero byagabwe ku kibuga cy’indege cya Brussels-Zaventem bamawe bakahasiga ubuzima, abandi bagakomereka. Kuri uyu wa kabiri tariki 22 Werurwe nibwo abiyahuzi bagabye igitero kuri iki kibuga cy’indege ahagana saa tatu n’igice z’igitondo. Nyuma y’iri sanganya abantu mu ngeri zitandukanye harimo n’abanyamadini hirya no hino ku isi, bagiye batangaza ibintu bitandukanye mu rwego rwo guhumuriza imiryango yabuze abayo ndetse no gufata mu mugongo igihugu cy’u Bubiligi muri rusange.

InfoChretienne.com yatangaje ko Inama y’abaharariye ibigo by’abayahudi mu Bufaransa ( CRIF), yatangaje ko yifatanyije n’abaguye muri icyo gitero ndetse n’abagikomerekeyemo. Iyi nama yatangaje ko yifatanyije n’Ababiligi kandi ikaba yohereje ubutumwa bw’ihumure ku miryango yabuze ababo. Baboneyeho nanone kwihanangiriza imitwe y’iterabwoba no gusaba ibihugu by’u Burayi gufatanyiriza hamwe gukaza ingamba zo kuyirwanya.

Ibi ni nabyo byatangajwe n’Ubumwe bw’imiryango ya Isilamu mu Bufaransa ( UOIF) nawo watangaje ko wamaganiye kure ibyo bitero. Bakomeje bavuga ko idini rya Isilamu nk’irikunze gushyirwa mu majwi mu bihe by’ibitero nk’ibi, ko ku bufatanye n’ibihugu by’u Burayi bazafatanya kurwanya imitwe y’iterabwoba. Ubu butumwa kandi bwanatanzwe n’umuryago w’abanyeshuri b’Abayisilamu mu Bufaransa ( EFM) bavuze ko bakomerekejwe n’iki gitero, bakaba bifatanyije mu kababaro n’imiryango yabuze abayo.

Ubuyobozi bw’Abayisilamu mu Budage nabwo bwatangaje ko bwimakaje ubumwe n’abandi mu rwego rwo guhashya ihohoterwa iryo ari ryo ryose ndetse n’iterabwoba.

Umushumba wa Kiriziya gaturika ku isi Papa Francis nawe yamaganiye kure ihohoterwa nk’iri kuko riganisha ku mibabaro. Yongeye kugaragaza imbamutima ze ku bakomerekeye muri iki gitero hamwe n’imiryango yabo, ndetse n’abahise batabara kikimara kuba. Mu butumwa bwe kandi yanasabye Imana gukomeza no guhumuriza aba bantu bari mu bigeragezo. Yasoje ashyira mu biganza by’Imana abasize ubuzima muri iki gitero.

Abihayimana mu Bubiligi nabo basangije akababaro batewe n’ibyabaye mu gihugu cyabo, baboneraho umwanya wo kwihanganisha abagizweho ingaruka za hafi na kure n’iki gitero cy’abiyahuzi. Umuvugabutumwa mpuzamahanga Billy Graham we abinyujije mu isengesho yagize ati ‘’ Amasengesho yacu y’uyu munsi turifatanya n’ab’i Bruxelles, u Bubiligi nyuma y’amakuru y’igitero cy’abicanyi. Dusengeye abagizweho ingaruka n’iki gitero kandi turasenze kugira ngo habeho ubutabera.’’

Abantu bari muri ibi bibazo bakeneye ihumure rituruka ku Mana, reka dusoreze iyi nkuru kuri iri jambo rigira riti ‘’Hashimwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, ari na yo Data wa twese w’imbabazi n’Imana nyir’ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana,’’ 2 Abakorinto 1:3-4

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza