Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Icyo dukeneye gukizwa
Icyo dukeneye gukizwa

(1) Dukeneye gukizwa ibyaha

"Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana." Abaroma 3:23. Mu yandi magambo, imibereho yacu ntigendera mu kuri tuzi. Umubyeyi unaniwe ya tomboka agakomeretsa umwana mu maranga mutima. Umuntu yarakarira umushoferi w’imodoka yenda akaba yateza impanuka.

Umunyeshuri ashobora kwangana akaba yavuga ibintu bitari byiza ku wundi. Umucuruzi yagambirira "kwiyibagiza" aho akura amafaranga runaka mu gihe cyo gusora. "Bose bakoze ibyaha"; nguko uko abantu bameze.

Ni buryo ki Bibiliya isobanura icyaha?

"Gukiranirwa kose ni icyaha". 1 Yohana 5:17. Dukeneye gukizwa tukareka ingeso mbi zose n’irari ryose; kubeshya, uburakari, kwifuza, umujinya, n’ibindi nk’ibyo.

"Umuntu wese ukora icyaha aba agomye" 1 Yohana 3:4.

Bityo dukeneye gukizwa tukava mu byaha ari ko kwica amategeko y’Imana.

(2) Dukeneye gukizwa tukava mu bidutandukanya n’Imana.

"Ahubwo gukiranirwa kwanyu ni ko kwabatandukanije n’Imana yanyu, n’ibyaha byanyu ni byo biyitera kubima amaso". Yesaya 59:2. Ibyaha bitababariwe ni byo bidutandukanya n’Imana. Kristo yazanywe no gusana ikizere mu Mana cyari cyarashegeshwe na Satani.

(3) Dukeneye gukizwa urupfu rw’iteka ryose, ari rwo ngaruka y’icyaha.

"Nk’uko ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe, urupfu rukazanwa n’ibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose, kuko bose bakoze ibyaha" Abaroma 5:12.

(4) Dukeneye gukizwa tukava mu mibereho y’ibyaha, itarangwamo umunezero, kandi idafite akamaro.

Kuko umunyabyaha afite ubugingo bugufi.

(5) Dukeneye gukizwa tukava mu isi y’ibyaha.

Dukwiriye gucungurwa tukava mu isi yuzuyemo ibyaha n’ingaruka zabyo; agahinda, kurwara umutima, irungu intambara, kurwara n’urupfu!

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza