Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Icyo kuba umunyu w’isi bivuga
Icyo kuba umunyu w’isi bivuga

“Muri umunyu w’isi. Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa n’iki? Nta cyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze, abantu bakawukandagira.” Matayo 5:13 Umunyu ugira umumaro ukomeye mu buzima bw’umuntu, mu kubika ibintu bitandukanye bishobora kwangirika nyamara bikenewe nyuma y’igihe runaka, umunyu kandi n’ingenzi mu gutanga uburyohe.

Yesu Kristo yaravuze ngo njyewe nawe turi umunyu w’isi kuko kubaho kwacu niko gutanga ubuzima mucyo twita kubaho mu isi. Mbere yo kwakira agakiza twavuga ko twari nk’umusenyi utabarika ariko nyuma yo kwakira Yesu Kristo twarahindutse, tureka kuba nk’umucanga udafite uburyohe ahubwo duhenduka ubwoko bwatoranije, bwihariye ndetse bufite n’ubushobozi bwo gutanga uburyohe n’impumuro nziza mu isi.

Yesu Kristo rero yakoresheje ijambo “umunyu” kugira ngo yerekane ububasha abamwizeye bafite, bashobora gutuma isi igarura uburyohe n’ubuzima kandi bifitemo ubushobozi bwo kubika ubutunzi bwose babikijwe n’Imana kuko ari wo mumaro w’umunyu.

Nubwo abizera bahawe ubwo butware ntibakwiriye kwirara ngo bumve ko ibintu byarangiye, kuko yesu yabajije ikibazo ati” Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa n’iki?” yashakaga kugaragaza ko igihe umukristo yatakaje indangagaciro aherwa mu gakiza, ntaho aba atandukaniye n’awamusenyi udafite icyanga, wawundi yasaga nawo mbere yuko akizwa.

Niba warakiriye Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza wawe ntugomba kwicara ngo ushyire akaguru ku kandi kuko wumva ko wagezeyo, reka da! Komeza guharanira kudatakaza uburyohe bwawe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza