Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Icyo twakwigira ku bitabo 5 bibanza muri Bibiliya (...)
Icyo twakwigira ku bitabo 5 bibanza muri Bibiliya byanditswe na Mose

Nk’uko tubiziranyeho turi mu rugendo rugana mu ijuru. Umuririmbyi yavuze ko kurubamo atari ko kugerayo, atugira inama yo kwambara umwambaro w’intambara ngo dutabare aho kwirata nk’abawukuyemo dutabarutse.

Mu gutangira reka duse n’abagaruka twibukiranya kuri ibi bitabo 5 Mose:

1⃣Itangiriro

2⃣Kuva

3⃣Abalewi

4⃣Kubara

5⃣Gutegeka kwa kabiri

Duhereye ku gitabo cy’Itangiriro kivuga Imana n’umuntu, reka tukifashishe twibukiranye ko mu rugendo rwawe ukwiye gushishikarira kumenya Imana bikagutera kwimenya.

Dukwiye guhirimbanira kumenya ibyo Imana ikunda ngo tubikore n’ibyo Imana yanga tukabigendera kure. Iyo ukoreye Imana utayizi urabivanga.

Dore impamvu tugomba gushishikarira kumenya Imana Daniel yavuze umumaro wabyo muri aya magambo: ‘’Abazi Imana yabo bazakomera nibamara gukomera bakore iby’ubutwari’’ (Daniyeli 11:32).

Dawidi yakoreye Imana azi imbabazi zayo bimutera kutaramba mu byaha. Yamenye ko ikunda umutima umenetse akabyitwararika. Nshuti ukwiye gukorera Imana uzi kandi nawe ukimenya.

Tujye ku gitabo cyo Kuva: Iki gitabo kitubwira uko Abisirayeli bavuye muri Egiputa. Iyo umuntu amenye Imana by’ukuri bimutera kuva mu byaha. Biradusaba kwitandukanya n’imirimo ipfuye ikorwa n’ab’isi. Abisirayeli bakoze ikosa ryo kuva muri Egiputa ariko yo ntiyabavamo.

Twirinde kuko impamvu abantu benshi badahugurika ku myitwarire imwe n’imwe iranga abapagani ni uko bavuye mu byaha ariko byo ntibibavemo.

Reba impamvu igutera kuvuga uko uvuga, kurya uko urya, kwambara uko wambara, kugenda uko ugenda, n’ibindi niba ari icyubahiro cy’Imana wamenye cyangwa niba ari ibisigisigi by’ibyaha bikiri muri wowe ubyihane.

Paul yaragize ati: Nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo "Uwiteka azi abe", kandi ngo "Umuntu wese uvuga izina ry’Uwiteka ave mu bidatunganye. 2Timoteyo 2:19

Tugeze ku gitabo cya gatatu cy’Abalewi

Abalewi ni ubwoko Imana yahisemo ngo bujye bukora umurimo mu rusengero rwayo. Ubusanzwe nyuma yo kuva mu byaha usabwa gukorera Imana.

Uriya mukozi tuvuze haruguru ntazateza ibibazo by’amoko n’icyenewabo mu nzu y’Imana kuko azi ko Imana ibyanga urunuka. Ukwiriye gukorera Imana uzi kandi yaguhinduye ikaguha kugaragaza imico yayo. Itorero ntirizatukwa kubwe kuko azi ko kubaha Imana no kuyubahisha ari zo nshingano ze nkuru.

Ibi kandi bireba ukijijwe wese nk’uko handitswe ngo:

Nuko baririmba indirimbo nshya bati"Ni wowe ukwiriye kwenda igitabo no kumena ibimenyetso bigifatanije, kuko watambwe ugacungurira Imana abo mu miryango yose no mu ndimi zose, no mu moko yose no mu mahanga yose ubacunguje amaraso yawe, ukabahindurira Imana yacu kuba Abami n’abatambyi, kandi bazima mu isi."

Iyo wamenye Imana ikagukura mu byaha biguhesha ishyaka ryo kuyikorera neza.

Aha noneho tugeze ku gitabo cya kane Mose yanditse ari cyo cyitwa Kubara: Iki gitabo cyita ku mibare y’Abirayeli bakiri mu rugendo.

Handitswe ngo:

"Mbona abapfuye, abakomeye n’aboroheje imbere y’iyo ntebe, nuko ibitabo birabumburwa. Kandi n’ikindi gitabo kirabumburwa, ari cyo gitabo cy’ubugingo. Abapfuye bacirwa imanza z’ibyanditswe muri ibyo bitabo zikwiriye ibyo bakoze." Muri Zaburi 90.12, Mose yagize ati:

"Utwigishe kubara iminsi yacu, Uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge."

Natwe tujye dusaba Imana itwigishe kubara iminsi yacu bitume dutunga imitima y’ubwenge. Tujya tubasha kumenya iminsi tumaze, ariko kumenya iyo dusigaje byo bihishwe ubwenge bwacu. Dukwiriye guhora dukora nk’abazataha ejo (tujya mu ijuru). Kumenya Imana ukayikorera uko ishaka biguhesha kubaranwa n’ubwoko bwayo. Dukwiye guharanira ko amazina yacu aguma mu gitabo cy’ubugingo.

Tugeze ku musozo w’isomo twigiraga ku bitabo bitanu Mose yanditse, reka dusoreze Gutegeka kwa kabiri:

Iki gitabo cyari kigenewe kwibutsa Abisirayeli urugendo n’amategeko yo gutuma baramira mu gihugu bari barahaweho gakondo [Kanaani]. Dukwiriye kutibagirwa na rimwe imirimo ndetse n’amabwiriza by’Imana kuko niho dukura ubuzima bunesha.

Guteg32:46 Arababwira ati"Mushyire imitima yanyu ku magambo yose mbahamirije uyu munsi, muzayategekere abana banyu kugira ngo bitondere amagambo yose y’ayo mategeko, bayumvire. Guteg32:47 ‘’kuko kuyitondera atari icyoroheje kuri mwe, ahubwo ari cyo bugingo bwanyu, kandi ari cyo kizabahesha kuramira mu gihugu mwambuka Yorodani mujyanwamo no guhindura."

Ugomba kujya ufata igihe ukibuka umugambi Imana yari ifite:

1⃣ Ikwihishurira (Itangiriro)

2⃣ Igukura mu byaha. (Kuva)

3⃣ Ikugabira umurimo. (Abalewi), Ko byari ukugira ngo

4⃣Ubaranwe n’ubwoko bwayo, ube ishyanga ryera, abatambyi b’ubwami), ibi bizagutera kubyitwararika ntiwifate nk’abandi ahubwo wamamaze ishimwe ry’iyaguhamagaye. Imana iguhe umugisha kandi igushoboze muri byose, Amen.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza