Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Icyo umuyobozi wa Radiyo Umucyo Noel asaba abashoramari (...)
Icyo umuyobozi wa Radiyo Umucyo Noel asaba abashoramari b’abakristo

Umuyobozi wa Radiyo Umucyo, imwe mu maradiyo ya Gikristo, Noel Nkundimana asaba abashoramari b’abakristo kugira icyo bakora bagashyigikira ivugabutumwa, baba hafi abahanzi bakora indirimbo zihimbaza Imana. Avuga ko ibi bishobora gutuma bamwe bareka kuvuga ubutumwa kubera gushaka amafaranga batabikora, bityo bigateza umurimo w’Imana imbere.

Ibi Umuyobozi wa Radiyo Umucyo yabitangarije mu kiganiro na Ubugingo.com, ubwo yabazwaga ku kibazo cyakunze kugaragara cy’uko abahanzi bareka kuririmba indirimbo zihimbaza Imana bakajya gukora izitwa iz’isi, bavuga ko ariho babasha kubona amaronko. Ibi kandi ni bimwe n’uko bageraho bakanitabira amarushanwa atandukanye, rimwe na rimwe ntibabyemeranyweho n’abakristo bagenzi babo.

Yifashishije urugero rw’irushanwa Primus gumaguma yatangaje ko kubwe atagira inama umuhanzi w’umurokore, usanzwe yamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu, ngo ajye no kwamamaza Primusi, kuko bihabanye n’ibyo aba asanzwe yemera, rimwe na rimwe yarigeze no kubitangamo ubuhamya ko yaziretse.

Nubwo avuga ibi ariko, asanga n’abantu Imana yahaye ubushobozi kandi bakijijwe, bakwiye kureba impamvu abo bantu bagenda kandi icyo bagiye gushaka bafashwa kukibona bataretse indangagaciro zabo za gikristo.

Yagize ati ‘’ Ku bwanjye sinagira inama umuhanzi uvuga ubutumwa bwiza kujya kwamamaza inzoga, ikindi ntabwo gumaguma ari irushanwa rikomeye cyane kurusha ikindi kintu cyakorwa muri Gospeli, kuburyo abantu bakwiye kureka kuvuga ubutumwa kubera irari ry’amafaranga.

Ikibazo gihari muri gospel ni uko abakabaye bafasha abahanzi baririmba indirimbo z’Imana ngo bareberere Gospel, baricara bati turi mu rugendo rujya mu ijuru, bagafunga amaboko, nkaho bakabafashije. Hari abakristo b’abashoramari bashobora gutegura ikintu gikomeye gigateza imbere umuhanzi wa gikristo. Biratangaje kumva ko umuhanzi wa gospel yumva ko yashakira kuzamuka kubera gushaka amafaranga akajya muri guma guma kandi binyuranyije n’ibyo yemera.’’

Yifashishije urugero rw’umwe mu bahanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana wigeze kujya mu kabari, aririmba afashe ku nzoga. Noel ntahakana ngo avuge ko abantu badakwiye kuririmba ahantu runaka, ariko kandi yemeza ko niba ibintu umuntu atabyemera dakwiye no kubyamamaza.

Ati ‘’Iyo utindanye n’abanyabyaha birangira baguhinduye, kuko hari inzira y’abakiranutsi bagomba gucamo.’’ Yifashishije ijambo ry’Imana yagize ati ‘’Vino ni umukobanyi kandi ushukwa nayo ntagira ubwenge.’’ Uko uzagenda ubibamo, bazagusaba kwifotoreza ku nzoga, ni gute washishikariza umuntu ibintu utemera? Kuri we asanga abarokore bafite ubushobozi bakwiye gushyigikira ubwami bw’Imana batera inkunga abahanzi bahimbaza Imana.

Ati ‘Hari abarokore benshi bafite amafaranga bashobora no gufatanya n’abashumba b’amatorero, bakicara bagashyiraho Award, bagategura ibikorwa runaka byafasha abahanzi bahimbaza Imana aho kubareka ngo bishore mu bikorwa nk’ibi.’’ Birababaje kubona umuhanzi areka kuvuga ubutumwa bwiza kubera kujya gushaka Miliyoni imwe gusa.

Gusa na none nubwo Nol Nkundimana avuga ibi, yemeza ko uko iminsi igenda ig hatazabura abantu nubwo baba bake Imana izagenda ikora ku mitima bakabasha gushyigikira umurimo w’Imana.

Ati ‘’uko iminsi igenda ishira hari abantu Imana izagenda ishyiramo uwo mutima tugashyigikira abana bacu bakareka kwijandika mu bibi.’’

Mu minsi yashize hagiye hagaragara bamwe mu bahanzi bahagarika kuririmba indirimbo zihimbaza Imana, bagakora izisanzwe, n’abatagiye bagahora bavuga ko muri gospel bigoye kubera ubishobozi buke bukihagaragara. Abavuga ibi ariko banikoma uruhare ruto rw’abayobozi b’amatorero mu gushyigikira abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana.

Innocent Kubwimana

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

diana kuwa 11-01-2016 saa 03:03
 

Aho sintelmeranywe ntawe reka award muri ntubgo Imana ntimukashyire mu copie ici ntibgayo

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza