Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Icyo umwizera asabwa gukora- Victoria Osteen
Icyo umwizera asabwa gukora- Victoria Osteen

“Arabasubiza ati “Umurimo w’Imana nguyu: ni uko mwizera uwo yatumye.” Yohana 6:29.

Niba waramaze kwizera Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe,haricyo usabwa gukora ndetse niba utaranamwakira hari icyo ibyanditswe bigusaba gukora.

Iyo usomye ibyanditswe, hari aho babajije Yesu Kristo bati”niki twakora kugira ngo dukizwe?” birumvikana nta kintu ushobora gukora kugira ngo uronke agakiza kuko agakiza ni impano ikomeye iva ku mana, nyamara kugira ngo dukizwe hari umurimo ukomeye uba wakozwe.

Icyo umuntu abasabwa gukora nicyo Yesu Kristo yashubije abari bamubajije agira ati” icyo mukwiye gukora mwizere gusa.”

Ibi bigaragaza ko umwizera nyakuri agomba guhora aharanira ko kwizera kwe kutagomba gucogora, ni byo koko bisaba imbaraga nyinshi no kugira intumbero kandi ni wowe uba usabwa kubyikorera ntawundi wagufasha kwizera keretse wowe ubwawe.

Ese ni gute ushobora gukorera mu kwizera?, Bibiliya igaragaza kwizera nako gufite aho guturuka” Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n’ijambo rya Kristo.”Abaroma 10:17.

Iyo wumvise ijambo ry’Imana, ukarisoma, ukaryiga, ukarivuga ndetse ukarizirikana, uba urikubaka kwizera gukomeye mu mutima wawe.

Buri muntu wese Imana yamubibyemo imbuto yo kwizera kandi twese dufite igikoresho kimwe cyo gukuza iyo mbuto iri muri twe niba dukurikiye inzira yo kwizera nkuko ishingiye ku ijambo ry’Imana, tuzabona Imana ikora ibintu bitangaje mu buzima bwacu. Ntiwibagirwe gukora umurimo wawe Imana iguhamagariye gukora uyu munsi ariwo”Kwizera.”

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza