Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Icyo usabwa gukora kugira ngo Imana isubize amasengesho (...)
Icyo usabwa gukora kugira ngo Imana isubize amasengesho yawe

Abantu benshi bumva ko gusubizwa amasengesho yabo ari uguhabwa ibyo basengeye. Iyo batabonye ibyo basabye, ubwo isengesho ryabo ntiriba “ryashubijwe”. Ariko ibi ni ukutumva gusenga neza.

Imana isubiza buri sengesho riyerekejweho. Rimwe na rimwe Imana isubiza “oya” cyangwa “ba utegereje”. Imana idusezeranya gusubiza amasengesho yacu iyo dusabye ibijyanye n’ubushake bwayo. “Kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye: ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk’uko ashaka, kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi n’uko duhawe ibyo tumusabye.” (1 Yohana 5:14-15).

Bivuga iki “gusaba nk’uko Imana ishaka”? Gusaba ibijyanye n’ubushake bw’Imana ni ugusaba ibihesha Imana icyubahiro cyangwa gusaba ibyo Bibiliya yerura ko ari ubushake bw’Imana. Iyo dusabye ibidahesha Imana icyubahiro cyangwa bitajyanye n’ubushake bwayo mu buzima bwayo, ntabwo Imana ibiduha. Nonese ni gute twamenya ubushake bw’Imana? Yo ubwayo idusezeranya ubwenge iyo tubusabye.

Yakobo 1:5 ivuga yuko: “ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana iha abantu bose itimana, itishāma kandi azabuhabwa”. 1 Abatesalonike 5:12-14 hatubwira byinshi biri mu bushake bw’Imana. Uko tugenda dusobanukirwa ijambo ry’Imana kurushaho, ni nako tuzagenda tumenya kurushaho ibyo tugomba gusengera (Yohana 15:7). Uko tugenda twumva neza icyo tugomba gusengera, ni nako tuzarushaho kubona Imana idusubiza “yego”.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza