Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Icyo usabwa kugira ngo ube Umukristo
Icyo usabwa kugira ngo ube Umukristo

Umwe muri abo bagome babambwe aramutuka ati “Si wowe Kristo? Ngaho ikize natwe udukize.”Ariko uwa kabiri amusubiza amucyaha ati “No kubaha Imana ntuyubaha, uri mu rubanza rumwe n’urwe? Twebweho duhowe ukuri, tukaba twituwe ibihwanye n’ibyo twakoze, ariko uyu nta kibi yakoze.”Nuko abwira Yesu ati “Mwami, uzanyibuke ubwo uzazira mu bwami bwawe.”Aramusubiza ati “Ndakubwira ukuri, yuko uyu munsi turi bubane muri Paradiso.” Luka 23:39-43

Hari imvugo ikunda gukoreshwa ngo kuba umukristo bigusaba kwisukura, ese uko kwisukura cyangwa kwiyeza n’iki bivuze?, tekereza uje kumbwira ngo niyeze nibwo ndaba umukristo ntazi nicyo ushatse kuvuga!, harya ubwo iyo nzira naba nkiyegendanyemo nawe?, oya rwose! Ariko igihe umbwiye ko bisaba kumenya ukuri kwa Yesu Kristo no kumenya uwo ndi we muri Kristo Yesu, nzakubwira ngo komeza umbwire neza aho ho ndumva tubyumvikanaho.

Yesu kristo yabambwe hagati y’ibisambo bibiri, igisambo kimwe gitangira gutuka Yesu ariko ikindi cyiravuga giti” umenye ko twe turi kuzira ibyo twakoze ariko uyu we arazira ubusa,” iki gisambo cyari kimaze guhishurirwa no gusobanukirwa Yesu Kristo gihita kimwisabira ko yaza kibuka mu bwami bwe, intambwe ikomeye cyateye kwari ukumenya neza ukuri kwa Yesu Kristo kuko cyari kifitiye amasaha make yo kubaho, bigaragaza ko nta gihe cyo guhindura imyitwarire yacu, kamere n’ibindi bibi cyakoraga.

Iyo gitekereza (Igisambo) kuvuga ngo kizabanza guhindura ibyo kiberagamo, ntibyari gushoboka kuko nta mwanya yari kubona wo kujya gusaba imbabazi abo yahemukiye, kongera kwiyunga n’umuryango we, kuriha ibyo yangije n’ibindi byinshi byagombaga kumubuza kubona ubugingo.

Nubwo ntamwanya wo gukora ibyo byose byagombaga kuba aribyo byakamuhuje n’Imana neza, yahise akoresha umwanya muto yari afite maze asobanukirwa ko Yesu ariwe ushobora ku mubera inzira yo kurangiza amateka mabi yose yari yarabayemo, maze Yesu Kristo aramubwira ati” mu kanya turaba turi kumwe muri Paradiso.”

Ntekereza ko iyo uy’umugome agira amahirwe yo kuva kuri uriya musaraba akongera kubaho atari kuzigera ava mu nzira yo gutegereza ubwami yari yasabye Yesu dore ko yari amaze kwemererwa kuza kuba muri paradise, ibyo yari kubikora abinyujije mugukora imirimo myiza itandukanye cyane niyo yabagamo mbere.

Kugira ngo rero ube umukristo nyawe, usabwa kumenya no kwemera Yesu Kristo ko ariwe mwami wakwambika imbaraga zo kunesha urugamba ry’ibyaha n’imyambi yaka umuriro Satani ahora arasa ubutitsa. Yesu niwe ufite ubushobozi bwo guhindura imyatwarire yawe, ntabwo ari wowe uzahindura ibidatunganye wagenderagamo ngo ubone gukurikira Yesu ahubwo umusanga uko uri akazagenda agufasha guhinduka kugera ku rugero rukwiye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

imaniriho fidele kuwa 17-03-2016 saa 17:03
 

murakoze kubwicyo kigisho mutugejejeho kubera ko menye koyesu afite imbaranga nubushobozi byo guhindura ibyanze guhinduka kandi kababarira uwicishije bugufi,murakozi muhorane amahoro yImana kuko niyo aduhuza.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza