Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Igihe cyawe n’icy’Imana biratandukanye
Igihe cyawe n’icy’Imana biratandukanye

Iyo umuntu arangije gusengera ikintu runaka, icyo aba ashaka kiva ku Mana ni igisubizo cyihuse. Nyamara rimwe na rimwe kugira ngo umuntu agendane nayo, agomba kwitoza kugira ukwihangana. Kuko ikorera kuri gahunda yayo, si iy’umuntu.

Ubundi umuntu akwiye kuzirikana ko umuntu agira igihe cye yumve ibye byakemuka, cyangwa ikintu runaka cyabera ariko burya Imana nayi igira igihe cyayo. Ntiwakihutisha, uretse kugitegereza gusa.

Gutegereza kubyara kwihangana, gukura no gushikama. Icyo umuntu yakora cyose ngo yihutishe ubushake bw’Imana , nta cyo cyahindura. Cyakora cyamufasha kwiyongerera ibibazo!

Ahubwo niba ibyawe wabibwiye Imana, iga kwihangana, kuko ari bwo buryo bwonyine bwo kutiyongerera ibibazo.

Igihe Aburahamu yari afite imyaka 75, Imana yamusezeranije kumugira sekuruza w’amahanga. (itangiriro 17:4). Nyamara byamusabye gutegereza imyaka 24 kugira ngo iri sezerano risohore.

Imana ntikangwa n’igihe kirekire gishize iguhaye isezerano: Igihe kinini umaze utegereje, si cyo kizayihutisha. Ahubwo icyo gihe ni icyo kugufasha kugira ukwihangana, ubukure, ndetse no gushikama.

Icyo Imana ikwigisha mu gihe ugitegereje igisubizo, kiruta cyane icyo uba wayisabye.

“Kuko mukwiriye kwihangana kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranijwe.” Abaheburayo 10 :36.

Ibi byose ariko ntibivuze ko gutegereza gutuma umuntu adakora inshingano ze. Ntabwo umuntu yiyicarire gusa kubera ko ngo ategereje Imana.

Niba igihe cyo kwishyura ideni kigeze, wanarisengeye. Ntibivuze ko wiyicarira ngo utereje ko Imana ikuzanira amafaranga iwawe yo kuryishyura. Oya, shakisha: ntiwicare; erega iha umugisha imirimo y’amaboko yacu.

Iga kwigenzura unakora imirimo yose Imana iguhamagarira. Muri iki gihe cyose uba ugitegerejweho kuyubaha.

Ikiruta byose, gutegereza igihe cy’Imana, ni icyemezo umuntu afata kubera ikizere ayifitiye, ndetse no kubera ayumvira.

Haba no mu gihe ibintu bitagenda nk’uko abyifuza. Ni ukugira ati: “Nyagasani, ni wowe gusa mpanze amaso kandi nta kindi niringiye.”

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza