Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Igihe wumva nta mutekano ufite
Igihe wumva nta mutekano ufite

“kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu ku bwo kwizera, kugira ngo ubwo mumaze gushorera imizi mu rukundo mukaba mushikamye, muhabwe imbaraga zo kumenyera hamwe n’abera bose ubugari n’uburebure bw’umurambararo, n’uburebure bw’igihagararo, n’uburebure bw’ikijyepfo bwarwo ubwo ari bwo, mumenye n’urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa, ngo mwuzuzwe kugeza ku kuzura kw’Imana.” Abefeso 3:17-19

Abantu benshi bakunda kwiyumva ko nta mutekano bafite kubera ko badashobora kwemera abo ari bo. Ase urushye guhora ukina imikino, wiyambika urundi ruhu, aho kuba uwo ugomba kuba we? Ese ntushaka umudendezo wo kuba nk’uko uri, nta hagahato ko kuba nk’undi muntu utazi?

Imana irashaka ko twiga ko agaciro kacu katari mu byo dukora ahubwo kari mu bo turi bo muri Yo. Ishaka ko twiringira kuba abo turi bo, intege nke n’ibindi, kubera ko itwemera ari nta hame igendeyeho.

Imigambi ya Satani ni ukutubeshya ngo turebe agaciro kacu dushingiye ku byo dukora, noneho aduhamirize ku makosa yacu n’ingaruka ziyavamo. Satani ashaka ko duhora twisuzugura kugira ngo tubeho ntacyo tumaze mu Mana, twihebye kandi tutabona imigisha y’Imana kubera ko atuma dutekereza ko tutanayikwiye.

Ni iby’ingenzi kugira imyumvire myiza yo kwiyakira, kwiha agaciro, no kumva ko ukwiye no kugira umutekano mu bo muri Kristo, no kwikunda by’ukuri. Twiga kwikunda iyo tumaze kumenya uburyo Imana idukunda.

Iyo tumaze gushikama no gushorera imizi mu rukundo rw’Imana icyo gihe tuba tugeze mu mahoro kandi turekera aho kumva nta mutekano dufite.

Inyigisho ya Joyce Mayer.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza