Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Igitaramo cya Pasika ku buntu muri Kigali kuri uyu wa (...)
Igitaramo cya Pasika ku buntu muri Kigali kuri uyu wa gatanu

Iki gitaramo cyateguwe na One Worship, itsinda riyobowe na Luc Buntu wamenyekanye cyane mu kuramya no guhimbaza. Kirabera kuri Solace Ministries kuri uyu wa gatanu guhera 18h00, kiritabirwa na bangenzi be Serge Iyamuremye ndetse na Pastor Gaby.

Luc Buntu anezezwa no gukorera Imana

Imwe mu ndirimbo ziri ku rutonde rw’iziri buririmbwe ni iyitwa “Rya Joro”, imwe mu zikundwa cyane n’uyu musore.

“Iyi ndirimbo imbera urwibutso ruhora runyibutsa ibyo Yesu yankoreye.” Ayo ni amwe mu magambo yatangajwe na Luc BUNTU nyuma yo gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo “Rya Joro” ivuga ku nzira y’umusaraba Yesu yaciyemo mu gucungura abantu.

Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu kuramya no guhimbaza Imana, avugana amarangamutima iyo asobanura uburyo iyi ndirimbo imwibutsa umubabaro ndengakamere Kristo yemeye ku bwe. Akomeza agira ati: “ Icyo nifuriza buri wese uyumva ni ugutekereza ku Rukundo Yesu yamukunze, ni uko yakwemerera ibihe bya Pasika kubyutsa urukundo muri we rwo gukunda no kumvira Umukiza wacu.”

Indirimbo za Luc BUNTU zifasha benshi

Iyi ndirimbo itangira ivuga iti: "Rya joro I Getsemani, Mwami wanjye, ntibyari byoroshye. Wavuye ibyuya bisa n’amaraso. Wari ubabaye ndetse bikabije."

Mu kiganiro na UBUGINGO.COM, LUC BUNTU akomeza agaragaza agaciro aha Pasika muri aya magambo: “Pasika kuri jye, si umunsi mukuru nk’indi minsi mikuru. Ni umunsi nibuka kuzaka kwa Yesu, kuzuka kw’Umwana w’Imana, kuzuka kw’Umwami w’abami, wemeye gupfira bene Adamu urupfu rw’agashinyaguro ku musaraba. Mu gihe cy’abaroma, urupfu rw’umusaraba cyari igahano gihanitse bahanishaga ibyigomeke, abicanyi, amabandi yabaga yarakoze ibya bikomeye cyane. Uretse kwemera urwo rupfu, Yesu yemeye gushinyagurirwa, gucirwaho, gukubitwa, kwambikwa ubusa, kubambanwa n’ibisambo ku manywa y’ihangu. Ibi birandenga iyo mbitekereje!”

Iyi ndirimbo ni imwe mu ndirimbo 15 zigize umuzingo w’indirimbo (album) yise “Mfite ubuhamya.”

Luc Buntu yatura ko nta yindi Mana iri hejuru ya byose kandi yo kubahwa no gusengwa uretse Imana yo mu ijuru

Luc Buntu yashoje atumira abantu bose banyotewe n’imbaraga ziva mu rupfu n’umuzuko bya Yesu. Tubibutse ko iki giterane kibera kuri Solace Ministries iruhande rwa Hotel Umubano ku Kacyiru, guhera 18h00 kuri uyu wa gatanu taliki 3/4/2015. Kwinjira ni Ubuntu!

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza