Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Hateguwe igiterane ngarukamwaka cy’ abakozi b’ (...)
Hateguwe igiterane ngarukamwaka cy’ abakozi b’ abakristo

Ihuriro ry’ abakristo baharanira impinduka ya gikristo mu buzima bwa buri munsi CAMP "Christ Ambassadors in the Market Place" - biteguye guhura ku nshuro ya kabiri tariki ya 1 y’ ukwezi kwa karindwi 2015, kuri Sport View Hotel I Remera.

Ni ihuriro rizahuza abantu bagera kuri 500 bakora ahantu hatandukanye. Hagamijwe ko buri wese wemera Yesu Kristo nk’ Umwami n’ umukiza we yagombye kunoza imikorere ye kubw’ iterambere ry’ igihugu n ’icyubahiro cy’ Imana.

Tuzaba turi kumwe n’ abakozi b’ Imana batandukanye; Barimo Pasitori Jimmy Muyango ushimangira ko buri mukristo asabwa kuba umunyu n’umucyo w’ isi. Ndetse akagaragaza ko abakristu bamara umwanya munini aho bakorera kurenza ahandi hantu hose; bityo bagombye kugaragaza Ubwami bw’ Imana aho bakorera bitabangamiye akazi bakora.

Hazaba hari kandi Pasitori John Nga’nga uturuka muri Kenya na Rev Dr. Antoine Rutayisire wo mu Rwanda, bongeye gutumirwa ku nshuro ya kabiri bitewe nuko inyigisho zabo zanyuze benshi umwaka ushize.

Muri uyu mwaka iri huriro ryahawe insanganyamatsiko igira iti " Reka umucyo wawe urabagirane ". Biteganyijwe ko iri huriro rizaba umunsi umwe tariki ya 1 z’ukwa karindwi guhera saa mbiri n’ igice za mu gitondo.

Ntimuzacikwe!

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Frederick kuwa 27-06-2015 saa 10:05
 

Iki ni igikorwa cyiza cyane. Ni iki gisabwa kugira ngo umuntu abashe kukitabira?.

Frederick

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza