Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Igiterane PAMBAZUKA kizaha abagera ku 1,000 MUTUELLE DE (...)
Igiterane PAMBAZUKA kizaha abagera ku 1,000 MUTUELLE DE SANTE ya 2016

Igiterane “Pambazuka” cyateguwe ku nshuro ya kabiri uyu mwaka ku itorero Zion Temple Celebration Center-Gatenga

Urubyiruko rw’itorero rya Zion Temple mu Gatenga, ruzwi ku izina rya Friends of Daniel, rwateguye igiterane kitwa Pambazuka Christmas Festival kizaba kuri uyu wa gatanu 25/12/2015 kugeza ku cyumweru 27/12/2015.

Iyi akaba ari inshuro ya kabiri icyo giterane kiba; mu kwezi kwa 5 nibwo cyabaye ku nshuro ya mbere ubwo insanganyamatsiko yari “Amahame y’Ubumana mu gutera imbere”.

Mu mpera z’iki cyumweru, iki giterane kizamara iminsi itatu noneho kizaba gifite insanganyamatsiko igira iti “Ignite” mu cyongereza cyangwa “Kongeza umuriro” mu kinyarwanda. Igiterane kizajya gitangira buri munsi kuva ku isaha ya saa cyenda, imyidagaduro hamwe n’abahanzi batandukanye b’indirimbo zihimbaza Imana, ibyo kurya n’ibinyobwa mu kwizihiza Noheli ndetse n’ijambo ry’Imana rizigishwa n’abakozi b’Imana.

Nyuma yo kubona ko bamwe mu rubyiruko babayeho mu buzima busa nkaho ntaho buganisha kandi nyamara abasore n’inkumi batabuze impano n’ubushobozi bigwiriye muri bo, nibwo hatekerejwe iki giterane kugira ngo kibe imbarutso y’ubuzima bufite intumbero mu guhagurutsa no kuzamura ubushobozi bw’urubyiruko rw’igihugu cyacu, ibyo bigakorwa habayeho inyigisho zisobanura uko impano z’umuntu zabyazwa umusaruro ariko cyane cyane umusaruro mwiza uzamura ubuzima bw’umuntu ku giti cye ndetse n’igihugu.

Niyo mpamvu kandi hatekerejwe n’igikorwa cy’indashyikirwa cyitwa Save A Life, aho inkunga yakusanyijwe mu rwego rwo kunganira leta kwishyurira mutuelle de santé abantu bagera ku 1000 babarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe. Amagara mazima atera imbaraga arizo zikenewe kugira ngo umuntu abashe kubaho neza kandi yikwije.

Iki giterane kizamara iminsi itatu kizaba kizitabirwa n’urubyiruko rwo muri Kigali ndetse n’ahandi mu gihugu, abaramyi bazwi cyane nka Uwimana Aimé, Kanuma Damascene, Patient Bizimana n’abandi bazaba nabo bakitabiriye

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

@@@@@@ kuwa 23-12-2015 saa 14:46
 

Murakoze cyane PAMBAZUKA ni igisubizo mu guhagurutsa impano z urubyiruko. Turahabaye.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza