Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ihuriro ngaruka mwaka ry’abakozi b’abakristu (CAMP) (...)
Ihuriro ngaruka mwaka ry’abakozi b’abakristu (CAMP) rigiye kuba ku ncuro ya gatatu

Mu Rwanda hagiye guterana ihuriro ngarukamwaka ryiswe iry’abakozi b’abakristu CAMP mu rurimi rw’icyongereza (Christ Ambassadors in the Market Place ) mu rwego rwo gushishikariza abakristo kwimakaza indangagaciro za gikristo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Iri huriro ry’abakristu b’abakozi riteguwe ku nshuro ya gatatu, riteganyijw kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Nyakanga 2016, rikazabera kuri hoteli Sport View hotel iherereye mu marembo ya Stade amahoro I Remera mu mujyi wa Kigali. Abategura iri huriro bavuga ko rigamije kubona indangagaciro za gikirisitu zigaragara mu buzima bw’aba kirisitu bwa buri munsi aho bari mu kazi kabo ka buri munsi.

Iri huriro rizahuza abantu bagera kuri 400 bakora ahantu hatandukanye barimo abakorera leta, abikorera kugiti cyabo no mu miryango idaharanira inyungu hagamijwe ko buri wese wemera Yesu Kristo nk’ Umwami n’umukiza we yagombye kunoza imikorere ye ku bw’iterambere ry’igihugu, anagaragaza icyubahiro cy’Imana.

Iri huriro kandi ngo rishingira iyi gahunda ku murongo wa Bibiliya usaba buri mukristo kuba umunyu n’umucyo w’isi. Ibi ngo bikwiye kwitabwaho cyane ko bigaragara ko abakristu bamara umwanya munini aho bakorera kurenza ahandi hantu hose. Ngo kubw’ ibyo bagombye kugaragaza Ubwami bw’Imana aho bakorera bitabangamiye akazi bakora.

Umwigisha w’uwo munsi akaba ari umwanditsi w’ibitabo n’umwigisha uturutse muri Amerika Rev Boniface Gitau, uzafatanya n’inteko y’abahanga mu mirimo itandukanze yo mu bikorera, abakorera imiryango mpuzamahanga n’abakozi ba leta.

Muri uyu mwaka insanganyamatsiko ikaba ivuga ngo “Reka umucyo wawe urabagirane.’’

Abashaka kwitabira iki giterane bakaba bahamagarirwa kwiyandikisha babanje guhamagara izi nimero 0788301471/0788613494/ 0788416005/0728416005. Dominique

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza