Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ijuru tujyamo ni ugusiganwa!
Ijuru tujyamo ni ugusiganwa!

Iyo urebye ubuzima ni nk’inzira cyangwa se urugendo, isa n’igoye gusobanura kuburyo ntawakubwira ngo jye byagenze gutya, nta n’umuhanga watanga amakuru y’uko byose bigenda kuko bigenda bitandukana. Ibi bituma dufite ibyo twifuza kugeraho bidutera kumera nk’abari mu marushanwa y’ubuzima.

Pawulo yandika mu nzandiko ze zitandukanye, yagerageje kumera nk’uvuga ko no kujya mu ijuru bijya gusa n’ibi. Bivuga ngo twari dukwiye kuba tubikora nk’abasiganwa. Iyo umuntu yitabiriye amarushanwa akorana umwete kuko aba arwana n’igihe yahawe kuko gishobora kurangira atageze iyo yahagurutse ashaka kugera.

Ibi birasa no kujya mu ijuru kuko umuntu abaye yarahagurutse avuga ko ajya mu ijuru akaba yarageze mu nzira akihagararira abandi bagakomeza ntibishoboka ko agera yo kandi yarahagaritse urugendo rwe. Abandi bakomeje gusiganwa nibagera yo we ntabwo azaba ahari.

Ikindi ni uko igihe umuntu ajya mu ijuru akwiye gutekereza ko igihe afite mu isi ari kigufi ukagikoresha neza kuko kigushiranye nta mahirwe wagira yo kukigarura kuko igihe cyashize ntikigaruka.

“Kandi iyo umuntu ashatse kurushanwa mu bikino ntahabwa ikamba, keretse arushanijwe nk’uko bitegetswe’’( 3Timoteyo2:5)

Aha Pawulo arashimangira ko hari uburyo bugenga amarushanwa ari nako n’abayategura mu isi babigenza, Baricara bagashyiraho amabwiriza azagenderwaho n’abifuza kwitabira amarushanwa.

Iyo wiyandikishije usabwa kundera muri yo. Ibi birasa n’iyo umuntu yemeye kujya mu ijuru hari umurongo Imana imusaba kugenderamo. Pawulo yandikiye Timoteyo amubwira ko bidakwiye kurushanwa mu bikino ahubwo ngo bikorwe uko bikwiriye.

Umaze gusoma ubu butumwa, ushobora kuba wumvaga itabaza ryawe rigiye kuzima cyangwa ryaranazimye bitewe n’ibyo uriho ubona cyangwa unyuramo,ongera uhaguruke ugire umwete kandi nturebe inyuma. Ushobora no kuba wari ugeze kure usubirayo garuka ukomeze urugendo Kristo akubikiye aragukunda kandi akubikiye ikamba niwemera kurushanwa uko bikwiye abasiganirwa kujya mu ijuru.

Ubundi nawe ukabona icyo wirata nk’aha Pawulo yagize ati “Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera. Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose’’. (2 Timoteyo 4:7-8)

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza