Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ijwi ry’Imana
Ijwi ry’Imana

Muri iyi minsi abantu barazerera bazenguruka ahantu hose bashakisha ijambo ry’Imana. Ugasanga urenze imbibe ujya gushaka ubuhanuzi, ariko ukuri ni uko udakwiriye gutanga ikiguzi kugira ngo wumve ijwi ry’Imana kuko ijwi ry’Imana rya mbere riba mu byanditswe byera byayo(BIBILIYA). Nonese niba n’umuhanuzi Samweli yaragiye kwibeshya, agiye kwimika uwo Imana itari yateguye, ubwo abahanuzi b’ubu bo batajya banasenga bihagije bakwibeshya bingana iki? Ni uko rero tureke gushakira ijwi ry’Imana aho ritari. Ahubwo twimenyere kumva ijwi ry’ Imana ku giti cyacu.

Ikibazo kiriho mu itorero uyu munsi, ni uko dutangirana n’ijambo ry’Imana ariko tugasozanya n’ijambo ryacu ubwacu, kubera ko dushaka ubuzima bworoshye, tudashaka gutegereza, niyo mpamvu dusoza tugiye gushaka ubuhanuzi. Nyamara iyo uri kumwe n’Imana irakwibwirira imbona nkubone, nuko rero ba aho Imana ishaka ko uba.

Ubundi wiga ijwi ry’Imana usoma ibyanditswe. Buri mukristo wese akwiriye kumenya ubushake bw’Imana ariko ntiwamenya ubushake bwayo udasoma ijambo ryayo. Ese mbere y’uko wumvira umuhanuzi wabanje ukumvira ijambo ryayo usoma, Cyangwa ubona mu nzozi, mu bitekerezo, no mu ihishurirwa?

Ikibazo kiriho muri iyi minsi usanga ni iyo Imana ivuze usanga tutabyemera ahubwo tugashaka kubikorera ubugenzuzi dukoresheje ubwenge bwacu.

Intambwe zituma mu buzima bwacu habaho guhinduka:

1. Imana irakuvugisha mu ijambo ryayo

2. Tukayumva (niyo mpamvu dukwiye kumenya uko Imana ituvugisha)

3. Tukabyizera

4. Ugashyira mu bikorwa

5. Ugahinduka

Kandi kumva kwawe bijyana n’ibintu bitatu: a) Imibanire yawe n’uvuga – Imana (Your relationship with God) b) Amateka yacu, aho duturuka, ibyatubayeho, … (our background) c) Uburyo utekereza (Our thinking pattern)

Itandukaniro riri hagati ry’ijwi ry’imana n’irya satani: Akayunguruzo kadufasha kumenya kuyatandukanya, tugasanga mu Abafilipi 4:8.

Amajwi ya Satani arabeshya, arashinja, arasenya, arakwiba, arica, ricira urubanza, iyo uri kumwe n’umuhanuzi w’ibinyoma ntaguha umwanya ahubwo aguhata amagambo.

Ariko ijwi ry’Imana riratwubaka buri gihe, riradukomeza, rirema ibishya, rirayobora, ntabwo ritegekesha igitugu, ritanga ubuzima, rizana urukundo, rizana ibyiringiro, riratuje kandi ritanga umutekano, ryuzuye kwizera, rituyobora kwihana, rizana ubuzima.

#Ibyanditswe: 1 Abami 13:1-8 / Ibyakozwe n’Intumwa 13:9-11 / Yesaya 1: 19-20/ Yesaya 50:4-5 / Abafilipi 4:8

Ap. Michael KIMULI/ Inyigisho kuri Omega Church

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza