Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ikiguzi cyo gukurikira Yesu
Ikiguzi cyo gukurikira Yesu

Mu buzima bwacu busanzwe nta muntu ukurikira undi nta mpamvu, buri gihe haba hari inyungu abona mu kumukurikira. N’uhamagara abandi nawe aba afitemo inyungu. Yesu niwe muntu wenyine uhamagara abamukurikira abigiriye inyungu zabo. Mu by’ukuri tubona inyungu nyinshi mu gukurikira Yesu.

Nk’umuntu watekerezaga ku cyo ari bwunguke, Petero wari umurobyi yabajije Yesu icyo azunguka mu kumukurikira. Yarebeshaga amaso atari ay’umuntu wamaze gukurikira Yesu. Muri Kristo twabaye abatambyi b’ubwami bw’ijuru. Yesu yikorera imitwaro yacu yose, aduha ubugingo buhoraho ndetse aduha inshuro ijana ibyo twasize. Ikirenzeho aduha kuruhuka.

Elisa atubera urugero rwiza rw’umuntu wakurikiye undi abigambiriye. Igihe Eliya yamuhamagaraga, yasize byose inyuma akurikira Eliya wamubereye shebuja kugeza igihe yakiriye imigabane ibiri y’umwuka wari kuri Eliya. Mu bwami bw’Imana dushora bike, tukagira inyungu nyinshi. Mu kuri, Imana ishobora gukora cyane ibirenze ibyo twatekereza.

Yesu yahamagaye abarobyi, bari abantu bajya mu Nyanja aho nta kintu baba bafite bakwishingikirizaho. Yesu yashakaga kwerekana ko kumukurikira bifite ikiguzi bisaba. Basize byose baramukurikira. Nubwo Petero yari yarasezeranije Yesu kuzamukurikira hose, igihe Yesu yafatwaga, yamukurikiriye kure nk’uko abakristo benshi bajya bagenza. Duhamagarirwa kumukurikirira hafi, ndetse no gutanga ikiguzi gikenewe ngo tumukurikire. Hari ingororano nyinshi mu kumukurikira.

#Matayo 26:58-61 / 1 Abami 19:19-21 / Matayo 4:18 / Matayo 19:27-30

Pastor Emmanuel Murangira/ Omega Church

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza