Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ikimenyetso cy’amategeko 10 y’Imana cyahawe iminsi 30 (...)
Ikimenyetso cy’amategeko 10 y’Imana cyahawe iminsi 30 gusa kigakurwaho

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mujyi wa Oklahoma hari igishushanyo cyanditsweho amategeko 10 y’Imana nkuko Imana yayahaye Mose, iki gishushanyo cyashyizwe muri uwo mujyi mu mwaka w’2009 gishyizweho na Mike Ritze nkuko tubikesha ikinyamakuru Christian Today.

Nubwo abatari bake bishimiraga kubona ikimenyetso cy’ayo mategeko mu muri uwo mujyi ngo byaba bigiye guhinduka mu minsi mirongo itatu gusa kikaba kitakiwubonekamo.

Nyuma ko habaye impaka nyinshi kuri cyo, umuryango American Civil Liberties Union muri Oklahoma ukaba waratangaje ko icyo kirango cy’amategeko y’Imana kinyuranije n’itegeko nshinga. Kugira ngo bashimangire kandi bemeze ko kinyuranije n’itegeko nshinga ryicyo gihugu, bagaragarije ubucanza ingingo mu itegeko nshinga ivuga ko nta kintu icyari cyo cyose cy’umuntu ku giti cye gishobora gukoreshwa cyangwa kwifashishwa mu kwamamaza idini cyangwa imyemerere runaka.

Umucamanza Thomas Prince wari waciye uru rubanza akemeza ko kiriya gishushanyo gifatwa nkikimenyetso cy’amateka n’iyobokamana gusa ariyo mpamvu cyemerewe gushyirwa muri uriya mujyi ariko umuryango American Civil Liberties Union ntiwishimiye uwo mwanzuro maze bajuririra icyo cyemezo.

Bakomeje kugaragaza ko iryo tegeko nshinga ribuza gushyira ahagaragara mwene ibyo bimenyetso biranga imyemerere kubera ko abantu bose bafite uruhare mu kwerekana amateka y’imyemerere yabo maze basaba ko byahinduka kuko byamamaza uruhande rumwe nyamara hari abandi batemera iby’ayo mategeko kandi bose batarimo babyamamaza mu ruhame.

Kubera ko abantu bose mu myemerere yabo bahabwa uburenganzira bungana, ikintu cyose kigiye ku rubuga rusange gikwiye kuba cyashyizweho impande zose zabyemeranijweho mu gutanga umusanzu wabo mu mibereho ya leta ya Oklahoma, ibyo nibyakunzwe kugarukwaho n’abasaba ko icyo kimenyetso cyayo mategeko 10 y’Imana gikurwa muri uwo mujyi.

Nyuma y’ubwo bujirire hatanzwe iminsi 30 kugira ngo icyo kimenyetso kibe gishobora kuba cyakuwe muri Leta ya Oklahoma.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza