Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » "Ikiruta amafaranga!" Olivier Roy
"Ikiruta amafaranga!" Olivier Roy

Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’umuhanzi Olivier Roy, mu kiganiro yagiranye na UBUGINGO.com, aho yageragezaga kumara amatsiko abantu impamvu mu ndirimbo ze yibanda ku butumwa buhumuriza imitima y’abantu bababaye.

Roy usanzwe umenyerewe mu ndirimbo nka “Ntararenga inkombe”, “Hari ijambo” anaheruka gusohora mu minsi mike ishize n’izindi; mu magambo ye bwite yagize ati: “urebye nta muntu utagira ikibazo, mu buzima tubayemo yaba hano iwacu mu Rwanda cyangwa no ku isi hose. Buri muntu wese akeneye umuhoza, umubwira ngo ‘humura’. N’iyo umuntu ataguha amafaranga ariko wahura n’ikibazo akakubwira ati ‘pole’. Abantu rero bakeneye ubabwira ngo bahumure icyo ni cyo kiruta n’amafaranga.”

Tumubajije niba yaba yarahuye n’ikibazo cyamukomerekeje umutima, kinatuma mu butumwa bwe atanga abinyujije mu ndirimbo yibanda ku guhumuriza abafite ibibazo, yagisubije agendeye ku nguni (angle) y’ubuhanzi. Yagize ati: “Hari ibintu mpamya ko bihurira kuri buri muhanzi wese: urebye, ibijyanye n’amastudio, no kuzikina ku maradiyo (indirimbo), usanga…(arimyoza); ntabwo byakirwaga neza nk’uko ubungubu biri.”

Uyu muhanzi akaba n’umunyamakuru kuri Radio Authentic, yakomeje avuga ko ngo ubu ushobora gukina indirimo y’umuhanzi atanakuzi kubera ko yakoze ibintu byiza. Ibi bitandukanye no mu bihe byashize, kera, aho wasanga kugira ngo umuntu abe yarabaga yakina indirimbo yawe byarasabaga kuba akuzi, cyangwa akazikina kuko wamuhaye ikintu runaka (ntiyagisobanuye).

Zimwe muri gahunda arimo guteganya ni ugukora album y’indirimbo umunani (8). Ikazaba iriho indirimo ngo nibura nk’eshanu (5) z’amashusho, izindi izisigaye zikazaba ari amajwi, zose ziri kuri CD imwe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza