Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ikoranabuhanga mu kuvuga ubutumwa bwiza bw’Imana.
Ikoranabuhanga mu kuvuga ubutumwa bwiza bw’Imana.

Isi ikomeje gukataza mu ikoranabuhanga, abantu benshi bavuga ko ari ibyahanuwe bigenda bisohora. Ikibazo ntabwo ari tekinoloji ikataje ahubwo ikibazo ni uko abantu bitwara mu gihe ikoranabuhanga rifatwa nk’ikibazo.

Mu buryo isi igenda itera imbere, niko hagenda haduka uburyo bwo kuri koresha mu kuvuga ubutumwa. Abantu babarirwa muri za milliyoni bakira ubutumwa bwiza bunyujijwe ku mbuga zitandukanye zikoreha murandasi ( interineti).

Ubu ushobora kubona amakuru yose n’ijambo ry’Imana wifashishije interineti. Urugero ufunguye interineti ukandika www.ubugingo.com

Kugeza ubu hariho nikoranabuhanga aho abantu bakomeje gukoresha terefoni zabo mu gusoma bibiliya, mu guhana hana ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana. Icyo ni kimwe mu bintu abantu bakomeje kwishimira.

Abishimira ubu buryo bwo gusangira ijambo ry’Imana binyujijwe kuri terefoni zikoranye ikoranabuhanga, bishimira ko byihuta kandi byoroshye. Kuko ntibisaba ko uva aho uri kugira ngo ubutumwa ushaka gusangira n’abandi bubagereho, ushobora kubwoherereza uwari we wese aho uri hose. Bavuga ko ushobora kugendana Bibiliya muri terefoni, mu buryo bwanditse cyangwa bw’amajwi n’ubundi buryo bwose bwagufasha gusobanukirwa n’ijambo ry’Imana.

Gusa nubwo byose bifasha hariho ababona ko bigenda bituma abatari bake batakaza inyota yo kumva basubira mu nsengero kuko bakurikirana gahunda z’amateraniro ku buryo bw’ikoranabuhanga maze ibisigaye bakabikurikiranira kuri terefoni zabo. Nubwo ikoranabuhanga rifasha muri byinshi harimo n’ivugabutumwa, nta muntu ugomba kwirara ngo atwarwe naryo yirengagize guterana kwera.

Ikindi nubwo byakomeza gufatwa nk’uburyo bwiza bworoshye mu ivugabutumwa, ntawukwiriye kwiringagiza igiciro bisaba, Yesu yabwiye imbaga yabari bamushagaye, aravuga ati” iki nicyo kigoye, Utikorera umusaraba we ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye. Luka 14:27, yabwiraga abigishwa be ko bagomba kwita ku kiguzi cyo kuba umwigishwa we nyakuri, bashoboraga kwihitiramo gukomezanya nawe cyangwa bakigira mu bindi bumvaga byaba bibabereye. Uko niko no muri iyi minsi bimeze, ushobora guhitamo uburyo ushaka kubonamo ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana, gusa Imana ntiyahindutse kandi ntizigera ihinduka.

Niyo mpamvu umuntu wese akwiriye kubana n’Imana ibihe byose, ayubaha, ayikorera mu buryo bwose ariko mu kuvuga ubutumwa no gukoresha ikoranabuhanga mu kwamamaza no kwakira ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana, ntibigomba kutuyobora cyangwa ngo bifatwe nkaho uburyo bwahozeho bwo butakoreshwa ahubwo twemere kubikoresha byose kuko bihuriza hamwe mu kubaka ubwami bw’Imana.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza