Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ikoranabuhanga rigiye kujya ryifashishwa hatangwa (...)
Ikoranabuhanga rigiye kujya ryifashishwa hatangwa amasakaramentu arimo no kubatiza

Mu gihugu cya Ekose ( Ekose) hari itorero ryatangaje ko rigiye korohereza abayoboke baryo n’abifuza kuba bo, kujya ribaha amasakaramentu hifashishijwe ikoranabuhanga bitabaye ngombwa ko baba bahari.

Iyi ngingo yatangaje benshi izaba ikubiyemo umubatizo hatagombye kwifashisha amazi, kimwe mu byo iri torero ririmo kwigaho nubwo abakurikiranira ibintu hafi bemeza ko bifitanye isano no kwigwizaho abayoboke hirya no hino ku isi, kuko ngo ryaba ryarakomeje gusubira inyuma mu gihe kingana n’imyaka icumi ishize.

Infochretienne.com yatangaje ko iri torero rigiye gutangiza iyi gahunda nyuma yo kubona ko ryatakaje byibura kimwe cya gatatu (1/3) cy’abayoboke baryo kuva mu mwaka w’2004, mu gihe ababatirizwamo bagabutseho 50%.

Raporo y’umwaka yatangiwe mu nteko rusange y’iri torero ahitwa Edimbourg yagaragayemo ingamba zikaze zo kwagura umubare w’abayoboke, nubwo iyi ngingo yo gutanga amasakaramentu arimo no kubatiza hifashishijwe ikoranabuhanga yanenzwe na benshi.

Umwe mu bashyigikiye iyi ngingo Norman Smith, yavuze ko n’ubusanzwe ngo abantu bashyira mu bikorwa iby’imyizerere yabo banze y’inyubako z’insengero, kuri we ngo akaba asanga ubu buryo bushya bwo kubatiza buzasubiza ibibazo byinshi mu kugendana n’impinduka z’isi ya none.

Ibi ariko ntabyemeranya na David Robertson, uyobora itorero ryitwa ‘’ Eglise Libre d’Ecosse’’ wanenze bikomeye uyu mubatizo akavuga ko ari uburyo bwo kwigwizaho abayoboke gusa.

Kugeza ubu igitegerejwe n’umwanzuro w’inteko rusange y’abayoboke y’iri torero, waramuka wemejwe ngo byahita bitangira gushyirwa mu bikorwa ku mugaragaro.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza