Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Imana ifite inzira nyinshi yanyuzamo igisubizo (...)
Imana ifite inzira nyinshi yanyuzamo igisubizo cyawe.

“Ibyo Imana yasezeranije byose, muri we ni mo “Yee” iri. Ni cyo gituma ari we udutera kuvuga ngo “Amen”, ngo Imana ihimbazwe natwe.”2 Abakorinto 1:20

Umuntu wese niyo ataravuka Imana iba imuzi kandi imufiteho mugambi mwiza,icyo ikuvuzeho cyangwa ikagusezeranya ni ngombwa ko gisohora kuko ari Imana isohoza amasezerano.

Muri kamere y’Imana ntibeshya,niyo mpamvu iyo hari cyo yagusezeranije akenshi wowe udashobora no kumenya inzira bizacamo kugira ngo bisohore ariko Imana iba ihazi kuko inzira zayo zirenga igihumbi.

Hari umupfakazi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yaramaze igihe afite ikifuzo cyo kugura imodoka cyangwa ko yakwibonera amafaranga make agakoresha iye yari yarangiritse abura amafaranga yo kuyikoresha,kuri we yabonaga bidashoboka ariko kuko inzira z’Imana ari nyinshi kandi isohoza ibyo yavuze,uy’umugore yatunguwe n’umuntu atazi amugurira imodoka nshya.

Ikinyamakuru The Blaze,kivuga ko uwo mupfakazi yahamagaye umuntu ucuruza imodoka ashaka kumusaba niba hari imodoka ihendutse yabasha kwigurira kuko iyo yakoreshaga yangiritse,amusobanurira ibintu byose uko bimeze,umwe mu bantu baraho arabyumva bituma yifuza gufata umwanya wo kumusengera kugira ngo wenda Imana imushoboze kugura indi modoka nshya.

Ikintu cyatunguye uwo mupfakazi,ni uko ubwo yageraga aho bacururiza imodoka yasanze wamuntu atazi yahageze ahita amubwira ko yumvise agomba kumugurira imodoka nziza kandi nshyashya,umugore biramutungura nyamara Imana yo yari ibizi ko arizo nzira bizacamo.

Ushobora kubona inzira zose zifunze nta hantu na hamwe hanyura igisubizo cyawe ariko Imana mbere ko icyo kibazo kiza yo yamaze gutegura igisubizo cyacyo.ikindi kandi iyo ivuze irasohoza kuko yego yayo ni yego ntihinduka,komeza uyizere kandi ukiranuke no kubikora izabikora.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza