Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Imana iguhamagarira kuvuga ubutumwa bwiza.
Imana iguhamagarira kuvuga ubutumwa bwiza.

“Arababwira ati “Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza.”Mariko 16:15

Ese byagenda gute tubaye twihamiye mu nyubako dusengeramo gusa? Kubaho kwitorero ntigushingiye gusa kukujya muri ziriya nyubako ahubwo itorero rikeneye no gusoka kugira ngo ryuzuze inshangano zaryo harimo no kugera kuri babandi batabasha kuza mu rusengero.

Iyo Itorero ritagiye ngo ryibere mu nyubako y’urusengero ahubwo rikabasha kugera no hanze y’urusengero ribohora imbohe nyinshi kuko hari ababa barabaswe n’ibyaha bigatuma biciraho urubanza bakumva bataza mu rusengero ariko iyo muteye intambwe mukabasanga bumva ko bataciriweho iteka kandi bakumva ko mu rusengero hari abantu babatekerezaho bityo bakabasha kwiyambura ingoyi yari ibaboshye. Kutibera murusengero gusa kandi bifasha gukuza urukundo hagati y’abizera,kuvuga ubutumwa no kutayoborwa n’iby’isi n’abisi kuko muhora mufite imbaraga kubwo gushyira hamwe.

Niba warakuriye mu itorero ndatekereza ko wigishijwe umumaro wo guhitamo inshuti nziza,nubwo inshuti zawe za hafi mukwiye kuba muhuje kwizera ariko nanone ugomba no kutirengagiza abandi bataramenya Yesu Kristo kugira ngo mugihe gikwiye bazashobore kwisanga mu muryango w’abana b’Imana biturutse ku rukundo wabagaragarije.

Nubwo batari bamenya Yesu Kristo ariko bakwiye kuba inshuti zacu ku buryo dusangira nabo,dusurana,bamenya ibyo dukunda natwe tumenye ibyo bakunda kugira ngo bazabone uko batwigiraho kuba abizera ba Yesu.

Ntabwo Imana ikuyoboraho abantu ngo ubarebe nk’imodoka ifite ikibazo ikeneye ko bayikora ahubwo Ibakuyoboraho kugira ngo ubakunde,ubiteho kuko bazumva ibyo ubabwira ari uko uberetse agaciro Imana yabahaye,bashobora kuba igihe bari mu rusengero badashobora kwisanzura ngo bumve neza ariko bikaba bishobora kuborohera kukumva nk’inshuti yabo,ujye ukoresha uburyo bwose ubonye mu kuvuga ubutumwa.

Ese byagenda gute itorero riteye intambwe yo gusangisha ubutumwa bwiza n’urukundo abantu batagera mu rusengero? Gusohoka kw’itorero kubw’ubutumwa bwiza twabigereranya no gusiga intama 99 ukajya gushaka intama imwe yazimiye.

Ntibisaba ibintu bikomeye,ahubwo bisaba ubushake no kumenya ko ari inshingano zabagize Itorero gushaka abari mu mwijima bakabasha nabo kuvirwa n’umucyo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza