Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Imana igutegekere Farawo akurekure by’ukuri
Imana igutegekere Farawo akurekure by’ukuri

Mose aburira Farawo ibyo kwicwa kw’abana b’imfura Uwiteka abwira Mose ati “Hasigaye icyago kimwe nzatera Farawo n’Abanyegiputa, hanyuma azabareka mugende. Nabareka by’ukuri, no kwirukana azabirukana. Kuva 11:1

Imana yongera kubwira Mose izina ryayo, ikamutuma Uwiteka abwira Mose ati “Uhereye none uzabona ibyo nzagirira Farawo. Azabarekura bagende, abyemejwe n’amaboko menshi, kandi no kwirukana azabirukana mu gihugu cye ku bw’ayo maboko.” Kuva 6:1

Aya magambo ni amwe muri menshi agize inkuru z’Abisirayeli na Farawo, abantu benshi bazi inkuru z’ukuntu Farawo yabakoreshaga uburetwa, ariko Imana ikaza kwitegereza ukuntu batakishwa nabwo ukururutswa no gutabara.

Imana yaje gutuma kuri Mose ngo ajye kubwira Farawo kurekura ubwoko bw’Abisirayeli ariko Farawo arabyanga, birangira Imana ikoresheje ibyago yagiye iteza Farawo n’abanyegiputa.

Nawe ushobora kuba ufite ibyawe satani n’abadayimoni batambamiye, warasenze ntako utagize, ariko ndakwibutsa ko Imana itagutegekeye Farawo ngo ikoreshe amaboko yayo akomeye, Farawo ntiyakurekura.

 Uziko hari ubwo Farawo n’abanyegiputa batambamira urugendo rwawe rwo kwinjira mu masezerano, bakakwahagiza da!!! Ugakomeza ugasenga, ukibaza impamvu ibyawe bidashyika, gusa na none Imana itategetse ko Farawo akurekura, ntacyo wakora, urasenga ukagira ngo Imana yazindutse pe!!! Imana nitegeka ko Farawo aturekura, azaturekura by’ukuri, kandi nabyemezwa n’amaboko y’Imana yacu azatwirukana!!!!

 Imana itategetse ko Farawo n’abanyegiputa bakurekura baba bakigufiteho ubutware, bagukoresha uburetwa kugeza ku cyago cya nyuma!!!!!!!

 Hari ubwo ku cyago nk’icya 4 akurekura akareka ukiga ariko ntubone akazi ukamera nk’igihe Farawo yabwiraga Abisirayeli ngo ndabareka mugende ariko ntimujye kure, harubwo akurekura ku cyago nk’icya 8 ugakora ubukwe, ariko ntubyare, aba atarakurekura by’ukuri, Imana kubw’amaboko yayo idutegekere ibidufashe bitubuza kwinjira mu masezerano, ibikangare, Farawo aturekure by’ukuri, kandi naturekura azanatwirukana, tumuvire aho!!! Ubwo Imana itarabikangara tube twihanganiye gutungwa n’icyo Imana yavuze, dutegereze ko Imana ku bw’umutima w’imbabazi igira yadutegekera!!!!!!!Imana ibahe umugisha!

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Tati kuwa 8-06-2016 saa 14:20
 

Farawo weeeee turekure tugende igihe niki,reka tugende tureke kwitotombera Imana.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza