Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » “Imana iguteguriye ejo hazaza heza”Joseph Prince
“Imana iguteguriye ejo hazaza heza”Joseph Prince

“Agūra ikibanza cy’ihema ryawe, rēga inyegamo zo mu mazu yawe zigireyo, ntugarukire hafi wungure imigozi yawe ibe miremire, ushimangire imambo zawe,kuko uzarambura ujya iburyo n’ibumoso. Urubyaro rwawe ruzahindūra amahanga, kandi ruzatuza abantu mu midugudu yabaye amatongo.Witinya kuko utazakorwa n’isoni, kandi wimwara kuko isoni zitazagukora, ahubwo uzibagirwa isoni zo mu buto bwawe, n’umugayo wo mu bupfakazi bwawe ntuzawibuka ukundi. Yesaya 54:2-4

Ugendeye kuri iri jambo dusomye, ubona ko Imana hari isezerano isezeranye nawe. Kuko imigambi y’Imana ihora ari myiza ku bantu bayo nicyo gituma ibasha gusohoza ibyo yasezeranye.

Pasitori Joseph Prince uyobora itorero ryitwa New Creation Church mu gihugu cya Singapore , avuga ko iyo Imana ikubwiye ko ejo hazaza hawe ari heza, hazaba heza kuko ibasha kugutegurira ibitangaza byinshi mu mibereho yawe y’ibihe byose.

Hano ikibazo si ukugira ejo hazaza heza ahubwo ikibazo ni cyo usabwa gukora mu gihe Imana igusezeranije umugisha. Icyo usabwa gukora ni ukwitegura kwakira uwo mugisha no kwizera ko uzawuhabwa. Niyo mpamvu mu ijambo twasomye Imana igusaba kwagura ihema ryawe kugira ngo umugisha igutegurira uzabone aho uwushyira.

Urugero ushobora kuba uri gusaba Imana ko yaguha umwana, niba Imana yaravuganye nawe ko igomba kumuguha, utangira gushaka ibintu byose nkenerwa ku mwana, ugategura aho uzamwakirira kuko ari Imana itabeshya kandi ikwitayeho, iyo ibivuze irabisohoza!

Itegure rero, menya umwanya ukwiye guhagararamo igihe utegereje ibyo Imana ivugana nawe, horana ibyiringiro byo kwakira ibyiza biva ku Mana kandi utegereze kugirirwa neza kuva ku Mana ku bugingo bwawe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

URAYENEZA JOSEPH kuwa 25-10-2015 saa 09:40
 

GOD IS KINDLY PERFECT AND SAYS THE TRUE BECAUSE IS THE FATHER OF TRUE, YOU HAVE TO BELIEVE AND WAIT, I KNOW GOD WILL DO MORE THAN YOU THINK.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza