Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Imana igutezeho inyungu
Imana igutezeho inyungu

Nk’uko umuntu ashora amafaranga mu bucuruzi kugira ngo abone inyungu, niko natwe tumeze imbere y’Imana, kuko turi imirimo y’Imana, n’Imana rero iba idushakamo inyungu. Imana yaturemeye imirimo myiza muri Kristo Yesu ngo tuyigenderemo, mu yandi magambo icyo nicyo gishoro, niyo mpamvu Imana iba idushakamo inyungu no kuyiha icyubahiro mubyo iduha byose.

Buri wese rero afite italanto ye Imana yamuhaye, iyo utayikoresheje uba wishe byinshi, burya ntawuzagukorera ibyo Imana yakuremeye. Iyo usobanukiwe icyo Imana yagushyizemo ukagikoresha neza, biroroha (biba bisa nk’ifi iri mu mazi) kuko ibyo urimo ari ibyawe.

Nuko rero ubuzima bwacu ni igishoro kuri twe Imana yadushyizemo, hari igihe waba uvuga uti: sinize, ntacyo ndicyo, ariko icyo Imana yagushyizemo cyose wagikoresha mu guha Imana icyubahiro uramutse ugikoresheje neza.

Dusabe imana iduhishurire icyo Imana yaduhaye kugira ngo tukigenderemo.

#Ibyanditswe: Matayo 25:14-30 / Abefeso 2:10 / Luke 19:24-26 / 1Abakorinto 1:26-29

Pastor Gregory TAYI

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza