Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Imana iri hano ubu/ Ev. Norman Paul DESIRE
Imana iri hano ubu/ Ev. Norman Paul DESIRE

Hari aho Imana yaturemeye kuba aho nta handi ni mu bwiza bwayo, igihe Dawidi yacumuraga yaravuze ngo nta handi nakwifuza kugwa uretse mu maboko y’Umwami Mana yanjye, kuko aho ariho yaturemeye kuba. Ese tujya twibaza ku Mana yacu niba ifite ubushobozi burenze ibigirwamana cyangwa ukavuga ngo kubera ko utarimo kuyibona mu bibazo byawe uti “Imana ntayihari”- GOD IS NOWHERE ishobora kuvamo GOD IS NOW HERE – IMANA IRI HANO UBU.

Mu gitabo cya Yesaya 55:1-13, Imana yabwiye abantu ngo baze bagure nabadafite ifeza nabo baze, bishatse kuvuga ngo nubwo waba ufite ibyamirenge, ntabwo bihagije Imana yonyine niyo iduhaza kuko twebwe dushyira umwanya, ubutunzi n’ibindi mubitadufitiye umumaro, ibintu bitagira umumaro muri twe ntabwo biduhembura, ntabwo bituzanira umunezero, ntabwo biduteza imbere.

Rero iyo turi muri babiloni yacu hahandi ibyo dukora bidatera imbere, icyo nicyo gihe twumva ijwi ry’isezerano ryacu n’Imana ritubwira ngo witinya kuko ndi Imana yawe, kubera ko nta musozi Imana yacu itabasha kuzamuka kandi ntakure cyane habaho Imana itadukura.

Rero igihe turuhijwe nib’itadufitiye umumaro, dukwiriye kwibuka igihango/isezerano Imana yagiranye na Dawidi, aho niho dushira amanga iyo batubajije ejo hacu hazaza kuko dusubizanya ubushizi bw’amanga tuvuga ko ejo hacu ari heza nk’uko isezerano ryayo riri.

Nuko rero twe kwiheba kuko inzira zacu ntabwo arizo inzira z’Imana, kuko idutabara mu buryo butandukanye nubwo dutekereza, nuko rero mubyo dukora byose reka turebe nkuko Imana ireba, nubwo twaba tunyura mu bitugoye, reka tumuhange amaso tumutegereze.

Kubera ibintu byose bitangirira muri njyewe kandi bikarangirira muri njye, niyo mpamvu mu gihe tunyura mubi dukomereye dukwiriye kureba Imana kuko ari Imana iri inyuma y’ijambo ryayo kugira ngo irisohoze. Amen.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza