Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Imana iriho kandi buri wese azaca imbere yayo ku munsi (...)
Imana iriho kandi buri wese azaca imbere yayo ku munsi w’urubanza

Hariho abantu bibaza niba Imana iriho cyangwa uko bizagenda ku bantu bavuga ko batazi ko ibaho, mu by’ukuri, nta muntu n’umwe wavuga ko atazi ko Imana iriho. Uvuga ko atabizi ni kwakundi umuntu yica amatwi kugira ngo atumva ukuri cyangwa ni muvugana akubwire ko atakumvise nyamara yumvise.

Mwene abo, uretse kwica amatwi ku byo babwirwa, banga no gutangarira ibyaremwe ngo bemere ko Imana iriho. Gutegeka 4:29 haravuga ngo “ariko niba uzashakirayo Uwiteka Imana yawe, uzayibona nuyishakisha umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose”. Iki cyanditswe kitubwira ikintu gikomeye: buri muntu wese ushakisha Imana azayibona. Nushakisha Imana by’ukuri, Imana izakwiyereka.

Ikibazo nuko “nta wumenya, nta wushaka Imana” (Abaroma 3:11). Abantu banga ubumenyi ibyaremwe byigisha ku Mana ndetse n’uburi mu mitima yabo, ahubwo bagahindukirira “imana” biremeye. Nta mpamvu yo kwirirwa twibaza niba Imana izaciraho iteka abatarigeze babwirizwa ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Buri wese azacibwa urubanza hakurikijwe ihishurirwa Imana yari yaramuhaye. Bibiliya itubwira ko abantu banga iri hishurirwa, niyo mpamvu rero abo Imana izabaciraho iteka.

Ahubwo rero, aho kwibaza uko abatarumva ubutumwa bizabagendekera, twebwe nk’abakristo twari dukwiye gukora uko dushoboye ngo tubagezeho ubwo butumwa. Dufite inshingano zo kubwiriza ubutumwa mu mahanga yose (Matayo 28:19-20; Ibyakozwe 1:8). Niba tuziko abantu bafite kamere yo kwanga kwemera ibyo ibyaremwe byigisha ku Mana, twari dukwiye kugira umuhate wo kubagezaho inkuru nziza y’agakiza muri Yesu Kristo. Kwakira imbabazi n’ubuntu bihererwa muri Yesu Kristo nibwo buryo bwonyine bwo gukizwa icyaha no kubabarirwa tukinjizwa mu buzima buhoraho.

Niba usomye iyi nkuru, uyu munsi utangire kuvuga ubutumwa kurushaho. Abavuga ko Imana itabaho cyangwa batazacirwaho iteka kuko batumvise ubutumwa bwiza, uko ni ukwibeshya kuko bagomba kumenya ko Imana iriho barebeye ku byo yaremye.Imana iriho, ikunda abo yaremye kandi ishaka ko ntawazarimbuka rwose ahubwo ko bose bazabona ubugingo buhoraho.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza