Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Imana isaba abantu bayo kubaha ababayobora.
Imana isaba abantu bayo kubaha ababayobora.

Uko ubutegetsi bwagiye busimburana ku isi kuva isi yaremwa, Imana yasabaga abantu bayo kubaha abayobozi babo uko baba bari kose. Bibiliya ivuga neza ko ubuyobozi bwose buva ku Mana, cyane ko ntagishobora kuba gitunguye Imana. Ibi bikaba biduhamiriza ko, byose bifataniriza hamwe mukutuzanira ibyiza , kububaha Imana.

Mu rwandiko rwa mbere rwa Timoteyo ibice 2:1-7 “Irya mbere ya byose ndaguhugurira kwingingira abantu bose, no kubasengera no kubasabira no kubashimira, ariko cyane cyane abami n’abatware bose kugirango duhore mu mahoro tutabona ibyago, twubaha Imana kandi twitonda rwose. Ibyo nibyo byiza byemerwa imbere y’Imana umukiza wacu, ishaka ko abantu bakizwa bakamenya ukuri. Kuko hariho Imana imwe, kandi hariho umuhuza umwe w’Imana n’abantu, nawe ni umuntu ari we Yesu Kristo witangiye kuba incungu ya bose. Ibyo byahamijwe mu gihe cyabyo, ari cyo cyatumye nshyirirwaho kuba umubwiriza n’intumwa (Ndavuga ukuri simbeshya) n’umwigisha wo kwigisha abanyamahanga kwizera n’ukuri.

Ibi bivuze ko umuntu wese wikanyiza agasuzugura ubuyobozi na gahunda z’igihugu burya aba asuzugura ibyo Imana yategetse. Kuko aba bayobozi ntibahutaza umuntu ukora ibyiza, ahubwo abantu bakora ibitajyanye n’umurongo w’ubutegetsi nibo babiryozwa.

Niba wumva ushaka kubaho ubanye neza n’abayobozi bawe kora ibyiza kuko nukora ibyiza bazakubahira icyo, ariko mu gihe wakoze ibibi cyangwa wishe amabwiriza birumvikana bazaguhana bityo ube utangiye gushwana n’abayobozi.

Ugomba kubaha umuyobozi, utamwubahiye ko afite ububasha bwo kuguhana ahubwo umwubahire ko ari umukozi w’Imana mu buryo bwe. Abaroma 13:1-5 “Umuntu wese agandukire abatware bamutwara, kuko ari nta butware butava ku Mana, n’abatware bariho bashyizweho n’Imana. Nicyo gituma ugandira umutware aba yanze itegeko ry’Imana, kandi abaryanga bazatsindwa n’urubanza. Abatware si abo gutinywa n’abakora ibyiza, keretse abakora nabi. Mbese ushaka kudatinya umutware? Kora neza nawe azagushima, kuko ari umukozi w’Imana uguhesha ibyiza. Ariko nukora nabi utinye, kuko adatwarira inkota ubusa. Ni umukozi w’Imana, uhoresha umujinya ukora nabi. Ni cyo gituma ukwiriye kuganduka utabiterwa no gutinya umujinya gusa, ahubwo ubyemejwe n’umutima uhana.

Muri macye; kugirango ukomeze urugendo rwawe rujya mu ijuru,urasabwa kugandukira abakuyobora, utabikoreshejwe no gutinya ko bashobora kuguhana, ahubwo ubikoreshejwe n’indangagaciro z’uwo wamenye ari we Yesu Kristo urema kwicisha bugufi mu mitima y’abamufite.

Source: http://www.bibletruths.org

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza