Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Imana ishaka ko wishimira ubuzima iguhaye.
Imana ishaka ko wishimira ubuzima iguhaye.

Imana ishaka ko tunezerererwa ubuzima iduha buri munsi,ibyanditswe bigaragaza ko icyatumye Yesu Kristo adupfira kwari ukugirango tugire kandi tubone ubungingo bwinshi. Yohana 10:10.

Abantu benshi bavuga ko bizera Imana ariko bagasa naho batigeze bamenya ko Yesu Kristo yaje kugira ngo banezererwe ubuzima muri we kuko ari we nzira y’ukuri n’ubugingo.

Ibanga mu kugira ubugingo bwuzuye kandi bwinshi muri Yesu Kristo,ni uko uhitamo kubaho mu buntu bw’Imana biciye mu kwizera kuko Ubuntu bw’Imana ni imbaraga zidushoboza gukora ibyo twifuza gukora byose mu buzima bwacu.

Iyo twiringiye imbaraga zacu bwite tukifuza kugira icyo dukora dukoresheje imbaraga zacu twirengagije Imana, nibwo duhora twisanga mu makosa no gutsindwa mu byo dukora byose bigatuma tutabasha kwishimira ubuzima muri Yesu Kristo. Ariko iyo twegamiye ku Mana mu byo dukora byose,nibwo twibera mu karuhuko Imana itanga kandi tukishimira ubuzima muri byose tutitaye kubyo umuntu yaba arimo gucamo byose.

Ikintu umuntu wese wizera Yesu Kristo akwiye kumenya ni uko Yesu Kristo yatumye tuba abafatanyabikorwa n’Imana,ifite uruhare mu byo iduhamagarira gukora kandi natwe dufite urwacu ruhare tugomba gukora.

Iyo tudakoze uruhare rwacu ahubwo ugasanga turi gukora ibyo yo igomba gukora,biratunaniza ndetse tukuzura ubwoba kuko tuba turi gukora ibintu bitari ibyacu bityo ugasanga nta munezero n’amahoro tubiboneyemo. Ibyo nibyo bitubaho igihe cyose dutekereza ko Imana idukeneyeho ubufasha kandi Yo yihagije muri byose.

Imana ihora iri kumwe natwe ibihe byose kandi itugenera Ubuntu budukwiriye buri munsi mu byo twifuza gukora mu buzima. Biragukwiriye ko wizera by’ukuri urukundo rw’Imana iy’umunsi kugira ngo ubashe gukora ibyo wifuza byiza kandi umwegurire byose kugira ngo nugera aho wumva bikurenze,unaniwe utabishoboye ,Imana igushoboze kandi ikuruhure!

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza