Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Imana ishaka kugukoresha mu buryo bukwiye
Imana ishaka kugukoresha mu buryo bukwiye

Niba uri umwigisha w’ijambo ry’Imana, igisha ubutumwa bwiza bwayo, ntuge kure yabwo ngo utandukire. Niba ufasha, komeza ubikore kuko nabyo ni ivugabutumwa. Niba wigisha, igisha witaye ku byo wigisha kandi ubishyize ho umutima, Niba warahamagariwe kugira abantu inama zubaka bikore cyane kandi kenshi, niba ukorana n’abantu badashobotse nturambirwe ngo ucike intege cyangwa se ngo unarakaranye nabo. Haranira kugira isura ikeye.

Abaroma 12 :6-8 “Nuko kuko dufite impano zitandukanye nk’uko ubuntu twahawe buri, niba twarahawe ubuhanuzi duhanure uko ukwizera kwacu kungana, cyangwa niba twarahawe umurimo wo kugabura iby’Imana tugire umwete wo kubigabura, uwigisha agire umwete wo kwigisha, cyangwa uhugura agire umwete wo guhugura. Ugira ubuntu abugire atikanyiza, utwara atwarane umwete, ugira imababazi azigire anezerewe. Itaranto yawe ni impano. Yibyaze umusaruro ku buryo bufatika Imana nayo izabiguhera mo umugisha. Yikoreshe kuko ari Imana yayiguhaye. Ibihe byose uzajya ugera mo cyangwa aho zajya uba uri hose ujye wishimira impano ufite kuko hari benshi zigirira umumaro mu buryo butandukanye.

Kugira ngo uhirwe n’impano ufite biterwa n’uburyo uyitwara mo. Impano yifuza ko duhirwa n’impano yaduhaye. Imana kandi iradusobanukiwe. Hari byinshi izaguha mu buzima bwawe kugira ngo uzabashe kugera ku ntego yawe.

Nituzirikana ko impano dufite twazihawe n’Imana, bizanatworohera kuzibyaza umusaruro kandi natwe bizatuzanira umunezero. Duhe Uhoraho icyubahiro, tumuhimbarishe impano yaduhaye, dukora ibyo yifuza ko tuzikoresha bituzanira umunezero. Iyaba isi yose yabona uburyo Imana yaguhaye umunezero binyuze mu byo ukora. Nukora ibyo Imana ikwifuza ho uzubahwa kandi nayo uzaba wubahishije izina ryayo.

Reka Imana igukoreshe kugira ngo izina ryayo ryubahwe kandi umusaruro uzava mo uzagutangaza ndetse uzanagushimisha. Kandi ubuzima bwawe buzahinduka bwiza kurusha ho.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza