Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Imana izitura umuntu wese ibyo yakoze!
Imana izitura umuntu wese ibyo yakoze!

Mu buzima bw’abantu iyo bakorera Imana baba bifuza ko ibitura haba muri ubu buzima ndetse no mu buzaza. Ibi bijya gusa no mu buzima bwa buri munsi kuko akenshi abantu bakunda gukurikirana cyangwa kwita cyane k’uwabakoreye neza kugira ngo bazamwishyure.

Ibi ariko ntibikuraho ko ushobora kutiturwa ineza n’uwo wayigiriye, yanabyibagirwa kuko ari umuntu ariko Imana ntishobora kwibagirwa umuntu wayo wayikoreye.

Ubu uko iterambere rigenda ryihuta abantu baragerageza uko bakongera ubumenyi ari nako bashobora kubika mu byuma by’ikoranabuhanga byabo ibyo bakora ngo bidatakara. Ubu bwenge ariko bakoresha ntibushobora na gato kwigeza ku buhangange bw’Imana ishoborabyose yabaremye.

Ibi bishatse kuvuga ngo niba abantu bafite ubushobozi bwo kubika ibyo bakora Imana niyo yananirwa kubika cyangwa kuzirikana ibyo abantu bayo bayikorera? Ibi ariko si ibyiza gusa kuko n’ibibi bakora ntabwo ibiyobewe nubwo ishobora kwicecekera ntihite ibibahanira kubera imbabazi igira igitegereje ko nabo bayemerera bakihana ariko byose iba ibireba.

Bibiliya iravuga ngo ‘’ibyo urabikora nkakwihorera ukibwira ko mpwanye nawe rwose. Ariko nzaguhana mbishyira imbere y’amaso yawe uko bikurikirana.’’ Zaburi 50:16 Ibi bishatse kuvuga ko igihe cyose Imana icecetse bitavuga ko itabonye ibyo abantu bakora ariko baramutse batihannye yo ubwayo hari igihe izabishyira imbere y’amaso ya buri muntu uko bingana. Ubundi iyo wanze kwihana Imana iraguhana.

Mu bisanzwe Imana ni nziza kandi umuntu uyikoreye ibintu byiza iramwitura kandi ikamunezeza kuko atayitengushye. Igihe Yosuwa na Kalebu bavanaga n’abandi gutata igihugu Imana yarabishimiye ibaha gakondo kuko bomatanye na yo.

‘’Ni ukuri igihugu wakandagiyemo kizaba gakondo yawe n’iy’abana bawe iteka ryose, kuko womatanye n’Uwiteka Imana yanjye rwose.“(Yosuwa 14:9) Aha ni igihe Mose yoherezaga intumwa cumi n’ebyiri gutata igihugu cy’isezerano bagarutse Mose abahaye umwanya ngo basohoze ubutumwa, icumi muri bo batera abisirayeli ubwoba babereka ukuntu igihugu bigoye kuzakibamo ariko Kalebu na Yosuwa batanga amakuru y’ihumure ku bisirayeli.

Mose abonye uburyo Yosuwa ahamije gukomera kw’Imana kandi ahumurije Abisirayeli akaba adatewe ubwoba n’abanzi babo niko kuvuga ariya magambo kuri Kalebu ahakura isezerano ryo kuzaba muri kiriya gihugu ndetse we n’urubyaro rwe, kubaha Imana ntibigira uko bisa.

Mu by’ukuri ibyo umuntu akorera Imana nibyo izamwitura. Bibiliya iravuga ngo ‘Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura.’’ (Abagalatiya 6:7)

Imana ntirobanura k’ubutoni ahubwo umuntu wese afite guhitamo Imana yamugeneye byose kandi ukora neza Imana izabimwitura, mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka Imana iramwemera. Ariko na none umuntu aramutse akoze nabi ntayubahe byose izabishyira ku mugaragaro ubundi yiture umuntu wese ibihwanye n’ibyo yakoze.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza