Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Imana yo kwizerwa no kubikora izabikora!
Imana yo kwizerwa no kubikora izabikora!

“Nuko hariho umugore wari i mugongo, wari ubimaranye imyaka cumi n’ibiri, ababazwa n’abavuzi cyane benshi bagerageza kumukiza, bamumarisha ibintu bye byose abitangamo ingemu, ariko ntibagira icyo bamumarira ahubwo arushaho kurwara.” Mariko5:25, 26

Uyu mugore ntiyari agifite icyo kwizera mu by’ukuri kuko yari amaze igihe kinini ababazwa n’umubiri cyane ko ibishoboka byose yari yarabikoze ariko ntiyabasha gukira.

Iyi ndwara ye yari yaramubereye nk’isoko y’imibabaro. Mu myaka cumi n’ibiri y’uburwayi bwe, yari yarakoze byose yivuza ngo arebe ko yakira ariko ntibyakunda ahubwo agakomeza kumererwa nabi. Uyu mugore yaje gusanga nakomeza gushakira ubuzima ku bantu nubundi atazakira azakomeza kubabazwa n’umubiri. Nibwo yaje gufata icyemezo cyo gukoresha uburyo bushya atari yarigeze akoresha mugihe cy’uburwayi bwe cyose.

Uyu mugore amaze kumva ibya Yesu araza aca mu bantu, amuturuka inyuma akora ku mwenda we kuko yari yamaze kwibwira ko nakora ku myenda ye gusa ahita akira. Mariko 5 :27,28 Uwo mwanya isoko y’amaraso irakama.

Muby’ukuri abantu benshi ,iyo batarumva inkuru za Yesu baba bameze k’uriya mugore kuko baba batekereza inzira n’ubufasha butandukanye kugira ngo basohoke mu bibazo byabo.

Ushobora gusanga umuntu amarana ikibazo imyaka myinshi, byaba ibyo mu miryango, indwara, n’ibindi bibazo bitandukanye ariko uko umuntu agenda yiyambaza abantu hari igihe ushaka impinduka ntuzibone. Aba bantu bameze gutya bakeneye kumenya ko hari Yesu wemeye kubikorerera imitwaro yabo kandi ko muri we ari ho honyine hari ibyiringiro bizima kandi bakizera ko afite ubushobozi kuko yahawe ubutware mu isi no mu ijuru.

Hari umuririmbyi wagize ati najyaga njya ku iriba ry’iyi si mfite inyota nyinshi cyane naba ngiye kunywa agakama ubwo…….akomeza agira ati nuzuye agahinda n’ubwihebe mbuze ibyo niringiraga maze amaso yanjye arahumuka ndakureba Yesu ndayurwa(123).

Izi mpinduka Yesu azana mu buzima bwawe haricyo zibanza kugusaba gukora aribyo n’uriya mugore yakoze. Uyu mugore nyuma yo kumenya ibya Yesu nk’uko nawe ubimenye ukimara gusoma ubu butumwa bwiza, yagize umwete wo gusanga Yesu yizeye, aramushaka.

Aho ntiwaba nawe ufite ikibazo nk’icy’uyu mugore Bibiliya yatubwiye warangiza ukakigerekaho gushakira igisubizo aho kitari ukabura ubufasha ndakwinginga ngo uhindure uhange Yesu amaso niwe wenyine ubasha kugutabara kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose(Abaheburayo2 :18) kandi tumenye ngo ibasha gukora cyane ibiruta ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo (Abefeso 3 :20).

Ngaho rero nawe ufite ibikuremerera bitandukanye waba se warabijyanye ahantu hatandukanye utekereza ko bagufasha dore inzira nyayo ni imwe ni ukureka izo nzira zose ukareba umusaraba wa Yesu. Ibibazo wagira byose ntakimunanira ashoboye byose kuko biri musi y’ububasha bwe kandi yahawe ubutware mu isi no mu ijuru.

Turakwibutsa ko nta muntu numwe wakwishingira ibibazo byawe iteka, yagufasha ariko igihe cyagera akananirwa cyangwa se akaba yanaguta ariko Yesu niwe nshuti iruta izindi, ni we wo kwizerwa kandi nta hantu hamubera kure.

Niba utaranamumenya ngo utere intambwe we kujarajara ngo ushakire ibisubizo aho bitari uhindukire umubwire agukoreho aguhindure uhinduke icyaremwe gishya. Birashoboka ko nawe wumvaga ko ntawe ukwitayeho ngo wizere Imana niyo yonyine ifite icyo gukora kirambye kubikugose. Imana ni iyo kwizerwa no kubikora izabikora.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza