Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Imana niyo buhungiro bw’ukuri
Imana niyo buhungiro bw’ukuri

”Uwiteka, ni wowe mpungiyeho, singakorwe n’isoni “ Zaburi 71:1

Hari igihe umuntu ageramo akumva akeneye ubuhungiro. Iyo ibibazo bibaye byinshi usanga umuntu yitabaza inshuti, abavandimwe, imiryango ngo urebe ko bagufasha. Mu bushobozi butandukanye bw’abantu usanga hari abafite ibyo bishingikirizaho, bafata nk’ibyabarengera mu gihe gikomeye.

Bamwe biringira amagare n’amafarashi – Zaburi 20:8 , abandi biringira abakomeye –Yeremiya 17:5 ”. Havumwe umuntu wiringira undi muntu akishima amaboko ye, mu mutima we akimura Uwiteka “. Ariko ibyo abantu biringira byose hari igihe bibura ubushobozi.

Guhungira k’ Uwiteka ni ko kutagira umupaka. Imana iba ubuhungiro bw’abayizera mbere na mbere.” Kuko ari wowe byiringiro byanjye Mwami Uwiteka, Ni wowe nizera uhereye mu buto bwanjye. Ni wowe njya nishingikirizaho uhereye mu ivuka ryanjye . Ni wowe wankuye mu nda ya mama, nzajya ngushima iminsi yose “ - Zaburi ya 71:5-6.

Iyo abaturwanya babonye dufite ibibazo, bibwira ko Imana yaturetse. Nyamara ntabwo bazi ko ibyo bituma duhagarara gato , tugashaka Imana, maze igakomeza kwizera kwacu. Abataremera Imana bo ntibyajya basobanukirwa ko n’iyo Imana ihannye uwakoze icyaha, biyibagiza ko icyaha abo ikunda kandi ko iyo ikubise isubira inyuma ikomora ” kuko Uwiteka acyaha uwo akunda, nk’uko umubyeyi acyaha umwana we yishimira “- Imigani 3:12

Niba wiringira Uwiteka ntabwo ugomba gutinya .Imana imaze kugira abanzi bacu abayo, irahaguruka bagatatana “ Imana izahaguruka abanzi bayo batatane, kandi abayanga bazahunga mu maso hayo” – Zaburi 68:2

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza