Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Imana niyo ikurinda kuko yagutoranije.
Imana niyo ikurinda kuko yagutoranije.

Si mwe mwantoranyije, ahubwo ni jye wabatoranyije kandi mbashyiriraho kugira ngo mugende mwere imbuto, imbuto zanyu zigumeho kugira ngo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye akibahe.Yohana 15:16

Imana niyo murinzi wo kwizerwa kuko nta kintu na kimwe cyatubaho itakizi, niyo mpamvu nawe nta yindi mana ukwiriye kugira mu buzima bwawe atari Yo.

Ijambo ry’Imana ritubwira abantu bahiriwe abari bo, ntabwo Imana ireba nk’abantu ku buryo yarobanura ku butoni ahubwo ivuga ko hahirwa umuntu Imana ibereye Imana kandi Hahirwa ishyanga rifite Uwiteka ho Imana yaryo, Ubwoko yitoranirije kuba umwandu we. Zaburi 33:12

Niba Imana ikubereye Imana uri amahoro kuko uri umuntu yironkeye ukaba umuraganwa n’umwana wayo Yesu Kristo, ninayo mpamvu ikwita uhiriwe.

Imana irinda cyane abari mu ishyanga yishimira kandi igakuza n’imiryango yabo cyane. Bibiliya itubwira imigisha Imana itanga ku bantu bayubaha kandi bafite Uwiteka nk’Imana yabo.

Mwene abo abana babo baba abanyamugisha kandi Imana icungura igihugu cyabo kuko igihaza ibyiza gusa. Usomye mu gitabo cya Zaburi haravuga ngo” Kugira ngo abahungu bacu babe nk’ibiti byikuririza, Bakiri abasore n’abakobwa bacu bamere nk’amabuye akomeza impfuruka, abajwe nk’uko babaza amabuye arimbisha inyumba, ngo ibigega byacu byuzure, birimo imyaka y’imbuto zose, intama zacu zibyarire ibihumbi n’inzovu mu rwuri rwacu,ngo amapfizi yacu agire imitwaro iremereye, Ngo he kugira abatwaranira mu byuho, Cyangwa abasohoka kurwana. Kandi mu nzira zacu he kuba umuborogo. Zaburi 144:12-14

Iryo jambo ndatekereza ko wumva umugisha uboneka igihe umuntu afite Imana muri we, nta kiguzi bisaba kuko Imana yakira abayisanze bose, maze ikabaha umugisha wayo wose ubonerwa muri Yesu Kristo.

Nawe wicikanwa n’uwo mugisha ahubwo hitamo neza wakira Yesu Kristo akubere umwami n’umucunguzi w’ubugingo bwawe kugira ngo nawe wemererwe kwinjira mu mubare w’ubwoko yitoranirije kuba umwandu we!

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza