Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Imana niyo itwikorerera imitwaro kubw’ubuntu bayo.
Imana niyo itwikorerera imitwaro kubw’ubuntu bayo.

“Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana.Ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira” Abefeso 2:8-9

Agakiza Imana yatanze ntikabonetse kuko hari umuntu watanze amafaranga cyangwa ngo ajye ku mana ayibwire ko agakeneye ahubwo Yo yabonye ko ari ngombwa ku mwana w’umuntu kuko imukunda, Imana yacunguye abantu kubw’ubuntu.

Ariko se Ubuntu ni ki? Ubuntu ni gihe umuntu aguhaye ibyo ukeneye ariko atari byo wowe ukwiriye. Ubuntu bw’Imana rero bushingiye kuba yaremeye kuduha agakiza ku buntu atari uko twari tugakwiye ahubwo ari uko yabonye ko ari ngombwa. Igihe Imana ivuze ngo ngiye kukwikorerera imitwaro, ibyo byerekana urukundo Imana igukunda.

Imana ibasha kutwikorerera imitwaro ibinyujije muri Yesu Kristo kuko muri we arimo tubonera ibyo twifuza byose ku mana.

Imana ishaka kugukiza ibikomere, kukubohora no kugufasha muri byose. Imana ishaka ko wamenya umugambi wayo ku buzima bwawe n’ubuntu bwayo. Impamvu nta yindi nuko udashobora kwigeza mu bwami bw’ijuru ahubwo n’impano Imana yakugeneye kubw’urukundo igukunda.

Haranira kuyikiranukira no gukora ibyiza igusaba harimo no kwitondera amategeko yayo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza