Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Imana niyo murinzi wawe wo kwizerwa kandi niyo (...)
Imana niyo murinzi wawe wo kwizerwa kandi niyo igukomeza

“Uwiteka iyo atari we wubaka inzu, Abayubaka baba baruhira ubusa. Uwiteka iyo atari we urinda umudugudu, Umurinzi abera maso ubusa.” Zaburi 127:1b

Iyo usomye ijambo ry’Imana wumvamo inkuru z’abantu bagiye bakurwa mu bwoko bw’I wabo bwubaha Imana, bakajyanwa mu bindi bihugu bidafite imyemerere yabo, ese ari nkawe wabigenza gute?, wahitamo bakaguhindura cyangwa wowe wabahindura bakubaha Imana yawe?. Kwirinda nicyo kintu kiba gikomeye kugira ngo udahindurwa ni byo urigucamo cyangwa naho uri, ariko ufashijwe n’Imana Nzima, ushobora kurinda izamuryawe neza kandi ukagira umumaro mu gihe cyawe kuko Uwiteka aba ariwe murinzi wawe.

Umwe mubabanye n’Imana ikamubera umurinzi, yagaragaje ko gukomera ku Mana ntuyiveho bitera kunesha kandi ugaserukana intsinzi, Yosefu yahuye n’ibigeragezo byinshi mu gihugu cya Egiputa,yifuzwa na nyirabuja ngo baryamane ariko Yosefu akomeza kurinda kwizera kwe, kugeza igihe yafunzwe azira ubusa ariko muri ibyo byose yanyuragamo, Imana yakomeje kubana nawe kuko yakomeje gushaka Imana no gukora ugushaka kwayo, none ubu yifashishwa nk’urugero fatizo mu kwirinda no gukomera ku mbaraga z’Imana.

Ntugire ubwoba ahubwo wikomereze ku Mana nayo izakubera imbaraga,umurinzi n’agakiza.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza