Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Imana ntirarangizanya nawe
Imana ntirarangizanya nawe

Abantu benshi hari igihe bahura n’ingorane,ibibazo cyangwa uburwayi bukomeye bakumva ko byarangiye no ku mana ntacyahinduka ariko ntirijya rirenga ku mana kandi nicyo ntekreza ko umuntu wese yakagombye kumenya.

Bishoboka ko wagira ubwoba bitewe n’ibyo uri kunyuramo ndetse nuko wavuye ku mana ariko ntukwiye kugira ubwoba bwo kugarukira Imana kuko ntijya yitaku gihe umaze uyivuyeho cyangwa uri mu byaguteye ubwoba.

Niba ufite uburwayi utekereza ko budakira ntukwiye gukoresha igihe usigaranye mu kwibeshya ko Imana itakwakira,niyo mpamvu bikwiye ko uhindukira ukegurira Yesu ubugingo bwawe bwose kandi Imana igukunda bihebuje yiteguye kukwakira,kukubabarira no kuguha ejo hazaza heza. Ushobora kwibaza uti”ibyo ndabikubwira mbikuye he?”impamvu nemeza ko bishoboka nuko Imana igukunda cyane nkuko Bibiliya ibivuga iti” Iki ni cyo kitumenyesha urukundo icyo ari cyo, ni uko Yesu yatanze ubugingo bwe ku bwacu, natwe ikidukwiriye ni uko twatanga ubugingo bwacu ku bwa bene Data.” 1 Yohana 3:16, hari uwatanze ubugingo bwe kugira ngo ubashe kwemerwa n’Imana.

Ese kwemera Yesu Kristo bizagufasha iki? Yesu azagukomeza aguhe ibyiringiro by’ejo hazaza kuko ntabwo uba uri wenyine iyo ufite Yesu ndetse niyo uri mu bihe bikomeye,Yesu Kristo niwe ugushoboza kubicamo. Yesu kristo kandi azaguha ibyiringiro by’ubugingo bw’iteka.

Reka kwiheba no kwiganyira, ahubwo wizere isezerano rye ko hari igihe uzabana nawe iteka mu bwami bw’ijuru. Bibiliya itubwira iti” Kandi uzaba amahoro kuko hariho ibyiringiro, Ni ukuri uzakebuka ibigukikije, wiruhukire mu mahoro.Uzaryama he kugira ugutera ubwoba, Ni ukuri benshi bazaguhakwaho. Yobu 11:18-19

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza