Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Imana ntiyirengagiza abayisanga
Imana ntiyirengagiza abayisanga

"Iki ni cyo nibuka, ni byo bindema umutima. Imbabazi z’Uwiteka ni zo zituma tudashiraho, kuko ibambe rye ritabura. Zihora zunguka uko bukeye, umurava wawe ni munini." Amaganya ya Yeremiya 3:21

Ubuzima bwa buri muntu bwuzuye intambara gusa kubera ibyo anyuramo. Buri wese uzirwana ashobora kuzitsinda cyangwa kuzitsindwa.

Rimwe na rimwe ibyemezo dufata bishyira mu kaga ubuzima bwacu. Birashoboka ko nawe waba warigeze gufata ibyemezo bishobora kuba byashyira ubuzima bwawe mu kaga. Ese birakurambiye? urashaka gutera intambwe? Urashaka kugarukira Imana?

Dore igisubizo: "Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk’ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora." Yesaya 40:31

Iringire Uwiteka, ni we wenyine ubasha kugusubizamo intege. Abasha kugukura muri ako kaga. Reka kwibwira ko bidashoboka, uyisunge. Uyu waba ari wo munsi wawe wo gutangira bundi bushya. Ukiyunga n’Imana. Yizere gusa. Niyo gisubizo cy’izo ngorane zawe. Yihungireho izakugeza ku byiza.

"Uba mu rwihisho rw’Isumbabyose, azahama mu gicucu cy’Ishoborabyose." Zaburi 91:1

Sanga Imana. Yizere udashidikanya; uko byaba bimeze kose. Niyo yonyine ishobora kugukura muri ako kaga. Imbabazi zayo ntizishira. Wakongera ugatangira Imana ikakwakira bundi bushya kandi yabikorana urukundo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza