Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Imana si Yo ntandaro y’imibabaro
Imana si Yo ntandaro y’imibabaro

Bibiliya itwemeza ko iyi mibabaro itugose idaterwa n’Imana. Urugero, umwigishwa wa Kristo Yakobo yanditse agira ati: “umuntu niyoshywa gukora ibyaha, ye kuvuga ati ‘Imana niyo inyoheje’; kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n’ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha” (Yakobo 1:13). Ubwo bimeze bityo rero, Imana ntiyashoboraga guteza izo ngorane zitagira ingano ziyogoza abantu. Nta n’ubwo iteza abantu iteza abantu ibigeragezo ngo ikunde irebe niba bakwiye ubuzima bwo mu ijuru, ndetse nta n’ubwo itera abantu kubabazwa ibaryoza ibintu bibi bibwira ko baba barakoze mu mibereho yabo ya kera.-Abaroma 6:7.

Byongeye kandi, n’ubwo hari ibintu byinshi bibi byagiye bikorwa mu izina ry’Imana cyangwa irya Kristo, nta kintu na kimwe muri Bibiliya kigaragaza ko haba hari nibura umwe muri bo waba yaragize ubwo ashyigikira bene ibyo bikorwa. Imana na Kristo nta ho bahuriye n’abihandagaza bavuga ko babakorera ariko babeshya bakanaryarya, bica bakanambura, kandi bagakora n’ibindi bintu bibi buteza abantu imibabaro.” Koko rero, “inzira y’umunyabyaha ni ikizira ku Uwiteka.” Imana “iba kure y’inkozi z’ibibi.”-Imigani 15:9, 29.

Bibiliya ivuga ko Imana ifite “Imbabazi nyinshi n’impuhwe” (Yakobo 5:11). Itangaza ko “Uwiteka akunda imanza zitabera” (Zaburi 37:28; Yesaya 61:8). Imana nta bwo ihora inzigo. Yita ku biremwa bye mu buryo bwuje impuhwe kandi bose ibaha ibyo bakeneye byose kugira ngo kugubwa neza (Ibyakozwe 14:16, 17). Ibyo kandi Imana yabikoze uhereye kera hose ubuzima bugitangira kubaho ku isi.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza