Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Imana wiringiye irakomeye,ntugacike intege mu (...)
Imana wiringiye irakomeye,ntugacike intege mu kwizera

“Mwami, none ntegereje iki? Ni wowe niringira”- Zaburi 39:7

Ijambo ry’Imana ritumbwira ko , ishaka ko tuba abanyamigisha ( Gutegeka kwa kabiri 29:8) . Bibiliya ivuga ko umuntu witondera amagambo y’isezerano, akayumvira azahabwa umugisha. Gusa satani ahora ashaka gutera abantu ubwoba no kubambura ibyiringiro. Umukristo wabize ibyiringiro, ntaba akibarizwa hafi y’Imana. Satani amujyana mu isi akamwihebesha, ntabe agifite amahoro n’ibyishimo Imana itanga.

Umwanzi Satani we nta kindi abwira abantu kitari ukubihebesha ko ntacyo bazageraho, ko imibereho yabo itazahinduka , mbese ko ibintu bidashobora kuba byiza . Iyo abantu bamwe bumviye ibyo binyoma bya Satani , bahora nta byiringiro bafite. Ibyo twizera ni byo tubona, byaba ari byiza cyangwa bibi.Kubw’ibyo umukristo akwiye kurangwa no kwizera Imana nk’uko Bibiliya ibidushishikariza muri Mariko “ Yesu arabasubiza ati “Mwizere Imana. Ndababwira ukuri yuko umuntu wese wabwira uyu musozi ati ‘Shinguka utabwe mu nyanja’, ntashidikanye mu mutima we, yizeye yuko icyo avuze gikorwa yakibona .Ni cyo gitumye mbabwira nti ‘Ibyo musaba byose mubishyizeho umutima mwizere yuko mubihawe, kandi muzabibona” –Mariko 11:22-24

Haranira guhorana ibyiringiro, ukomeze kwizera ijamo ry’Imana . Ba nka Aburahamu, we ngo n’ubwo nta mpamvu n’imwe yari ihari yatuma agira ibyiringiro, ariko yizeye ko iby’Imana yamusezeranyije n’aho byatinda ariko bizasohora . Yakomeje gutegereza kandi ntiyacogora gushima no guhimbaza Imana ku buryo na satani atigeze abasha kumutinyuka ngo abe yahungabanya ukwizera kwe. “ Aburahamu uwo yizeraga yiringiye ibitakwiringirwa, ngo abe sekuruza w’amahanga menshi nk’uko byavuzwe ngo “Urubyaro rwawe ni ko ruzangana.” Kandi nubwo abonye umubiri we umaze gusa n’upfuye kuko yari amaze imyaka nk’ijana avutse, akabona na Sara yaracuze, kwizera kwe ntikuragacogora, ahubwo abonye isezerano ry’Imana ntiyashidikanishwa no kutizera, ahubwo akomezwa cyane no kwizera ahimbaza Imana” – Abaroma 4:18-20

Icyatumye abakera batubera ibyitegererezo by’imirimo myiza, ni uko bagiye bizera Imana. Uwizeye Uwiteka , amubera ibyiringiro. Haranira kugira ibyiringiro, bityo Satani ntazabasha kukwihebesha kuko uzabeshwaho no Kwizera muri kristo Yesu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza