Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Imana yamukijije indwara ya Lupus isanzwe idakira nk’uko (...)
Imana yamukijije indwara ya Lupus isanzwe idakira nk’uko abaganga bamubwiraga.

Deborah Uwera w’imyaka 21 utuye mu murenge wa Kimironko avuga ko Imana yamukijije indwara ifite ubukana burenze ubwa Kanseri yitwa Lupus. Iyi ndwara ifata mu ngingo z’umuntu ku buryo acika intege ntabe akibasha kugira icyo akora, kugira aho ajya bitewe n’uko iba yamunze amagufa cyane cyane ayo mu ngingo, ikababaza mu mutwe, imisatsi ikavaho utaretse n’ibisebe byuzura ku mutwe w’uyirwaye.

Aganira na UBUGINGO.COM yavuze ko ashima Imana cyane kuko ari yo yamukijije n’ubwo abaganga bavugaga ko iyo ndwara itajya ikira ahubwo ko ihitana uyirwaye.

“Narwaye imyaka ine, nigaga mu wa gatatu w’ayisumbuye, ishuri nza kurivamo kuko ntashoboraga kugenda ndetse no guhaguruka. Kuva icyo gihe nahise mera nk’umwana w’uruhinja buhagira, bakamwambika, bakamugaburira, bahagurutsa, basindagiza, n’ibindi.”

Debora usengera muri Zion Temple Gisozi, yakomeje agira ati; “Hari igihe cyageze bagenzi banjye baranyinuba, abenshi bakundaga kuvuga ko ndwaye SIDA, abandi bati ‘Kanseri irenda kunyica’, ibyo byose bituma mpagarika kwiga cyangwa guhura na bo kubera agahinda. Ibi byatumaga ndushaho kugenda nanga ubuzima, nza kuzura ubwoba kuko ubu burwayi bwishe abavandimwe banjye babiri. Niyumvishaga ko ari njye utahiwe.”

Nubwo yasengewe n’abakozi b’Imana batandukanye cyane cyane abo mu Rwanda ntabwo yakiraga dore ko n’uburwayi bwe bwari butaramenyekana. Abaganga bo mu Rwanda bamaze kubura uburwayi bwe, ababyeyi be bahisemo kumujyana muri Kenya ngo n’abaho bamusuzume ndetse banamuvure.

“Abaganga bo muri Kenya na bo babuze uburwayi, ababyeyi banjyana mu Busuwisi, abaho ni bo bambwiye ko ndwaye Lupus; bambwira ko idakira, gusa bampa imiti yo kumfasha”

Inzira yo gukira

Kuba ababyeyi be basenga kandi na we ubwe asenga, byatumye bizera ko Imana ishobora gukiza indwara ndetse n’izo abaganga bavuze ko zidakira, ubundi bayihanga amaso.

“Turi i Burayi, twahuriyeyo n’abarokore benshi, bakarushaho kunkomeza, bambwira kurushaho kugirira Imana ikizere. Umunsi umwe turi mu Bubiligi, twahuriyeyo n’umukozi w’Imana witwa Bishop Bienvenu aransengera, hari ku itariki 20 Ukwakira 2014. Nari meze nabi ku buryo nagiye muri Coma maramo umunsi wose. N’abari bandwaje babonaga nta kizere cyo kugaruka ku isi gihari.”

“Ariko umukozi w’Imana yaraje aransengera, abwira abarwaza ati ‘Uyu mwana arakira’. Mvuye muri Coma, namusanze aho. Yanyigishije Ijambo ry’ihumure, ampa ingero z’abantu batandukanye bagiye bakira indwara nka kanseri. Yanyatuyeho ko nzaba umukozi w’Imana, ko ndi umurame, ko nzasengera abarwayi,…ikizere nagiriraga Imana kirushaho kwiyongera.”

“Kugirira Imana ikizere byatumye nyereka agahinda ababyeyi banjye basigarana nanjye ndamutse mfuye, nyisaba kunkiza. Indwara yarakize pe. Dogiteri yagarutse gupima asanga ndi muzima ahubwo atangira gutonganya abari banzanye mu bitaro. Bamweretse impapuro zemeza ko nari ndwaye, ariko akavuga ko abamubanjirije bari bibeshye. Ukutabyemera kwacu, kwatumye tujya kwisuzumisha ku bindi bitaro, hose basanga turi bazima.”

Nk’uko umunyamakuru wa UBUGINGO.COM yabyiboneye, kuri ubu Deborah arigenza, ashobora guhaguruka, yaherekeza umushyitsi kandi yasubiye ku ishuri nk’uko abitangaza. Ariko nk’uko abivuga intege ntiziraza neza ku buryo yabasha gupfukama, kubyina ariko agereranyije n’uko yari ameze arwaye n’ubungubu hari icyahindutse ku buryo bugaragara kandi aracyafitiye Imana ikizere. Ubu yasubiye ku ishuri, yiga mu mwaka wa gatanu w’ayisumbuye: yiga imibare, Mudasobwa n’ubukunga kandi ngo aratsinda neza.

Ijambo yageneye abakunzi ba UBUGINGO.COM kandi ryanamukomezaga igihe yari arembye ni iri “Sinzapfa ahubwo nzarama, Ntekerereze abantu imirimo Uwiteka yakoze..”Zaburi 118:17. Yaboneyeho kubwira abarwayi, cyangwa n’undi muntu wese uri mu ngorane, kurushaho kugirira Imana icyizere nubwo baba babona bidashoboka.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 2 KURI IY'INKURU

soso kuwa 11-10-2015 saa 13:53
 

Imana ishimwe. Deborah, Imana ikomeze ikwiyereke

Kanamugire Etienne kuwa 28-09-2015 saa 08:30
 

Imana ishimwe yagukijije uko nukuri Imana irakiza najye yarankijije Imana ikongerere kwizera

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza